Umutoza mukuru wa RBC FC ikina shampiyona y’Abakozi, Banamwana Camarade, yahakanye ko yatandukanye Vision FC, ahubwo yemeza ko yubashye icyemezo cy’ubuyobozi bwa yo bwifuje ko batandukana.
Mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira, benshi mu bakurikiranira hafi shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere, batunguwe no kumva ko habayeho gutandukana hagati ya Vision FC na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije muri iyi kipe.
Ni inkuru yavuzwe mu buryo butandukanye, aho bamwe bavuga ko uyu mutoza yazize guta akazi akajya mu zindi nshingano, nyamara umutoza we avuga ko yubashye icyemezo cy’ubuyobozi bwe bwifuje ko batandukana aho yivugira ko yashinjwe guta akazi.
Aganira na UMUSEKE, Banamwana Camarade, yagarutse ku mpamvu yatumye atandukana na Vision FC.
Ati “Nta kibazo nigeze ngirana na Vision FC. Yanshinje ko nataye akazi kuko nahisemo RBC sinajya muri Vision. Nta kibazo rero gihari kuko nicaye nganira n’ubuyobozi kuko nanabasabye ko twahura tukaganira kuko n’undi munsi ku wa gatanu byazongera wenda bigahura, bikaba byaduteranya. Icyiza rero umesa kamwe ukajya hamwe ukanahashyira umutima.”
Abajijwe niba yaba yarashyize ku munzani ibyo buri ruhande rwamuhaga hanyuma agahitamo kujya muri RBC FC, yasubije ko ntaho bihuriye kuko ubwo yasinyiraga amasezerano iki kigo, bemeranyije ko mu gihe yajya ahandi agomba kubanza kwita ku nshingano za bo.
Ati “RBC ni yo nabanje kwemerera nyisinyira amasezerano. Tunemeranya ko niyo najya mu zindi nshingano, RBC ari yo iza imbere. N’abansinyishije rero bari babizi nta bwo ari ukuvuga ko nashyize ku munzani ibyo bampaga.”
Banamwana ni umutoza uzwiho kugira ishyaka mu kazi kose aba afite, ku buryo kumukuraho amanota atatu bisaba imbaraga z’umurengera. Azwi mu makipe arimo Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Étoile de l’Est na Vision FC aherukamo.
UMUSEKE.RW