Umuturage waregwaga guhuguza mugenzi we Televiziyo yagizwe umwere

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Urukiko rwagize umwere Maheke Tharcisse waregwaga icyaha cy'ubuhemu

Urukiko rwa Muhanga rwagize umwere  Umuturage witwa Maheke Tharcisse waregwaga icyaha cy’ubuhemu.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 14 Mutarama 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko Maheke Tharcisse waregwaga icyaha cy’ubuhemu kijyanye na Televiziyo ya Mbituyimana Aimable agirwa umwere.

Urukiko rwemeje ko ruhaye agaciro  Ubujurire  bwa Maheke Tharcisse. Urukiko rwemeje ko rutesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

Rwemeje ko Maheke Tharcisse abaye umwere ku byaha aregwa. Urukiko rutegetse  ko Maheke adatanga ihazabu ya 500.000frw ndetse n’igarama ry’urubanza.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwari rwakatiye Maheke Tharcisse igifungo cy’imyaka itatu  n’uhazabu ya 500.000frw ku cyaha cy’ubuhemu.

Maheke Tharcisse wari mu Rukiko Rwisumbuye ubwo iki cyemezo cyasomwaga yabwiye UMUSEKE ko yakiriye neza iki cyemezo, agashimira ubutabera bumurenganuye.

Ati “Gusa ntabwo nabura kuvuga ko kunsiragiza mu nkiko byanteje igihombo kuko n’umwunganizi nishyuye bitari kubaho iyo nyiri televiziyo atanjyana mu Nkiko.”

Maheke avuga ko kuba abaye umwere ku cyaha atakoze bimushimishije.

Yavuze kandi ko Televiziyo ashinjwa guhuguza yashyikirijwe Kampani akorera kandi ko nyirayo yayizanye yarangiritse, akavuga ko atigeze aza kuyireba ngo ayibure.

- Advertisement -

Mu iburanisha ry’Ubujurire, Maheke yabwiye Urukiko ko Televiziyo yagombaga gukorwa ari uko Mbituyimana Aimable atanze 130.000frw, gusa Ubushinjacyaha icyo gihe bwasobanuriye Urukiko ko Mbituyimana yari yatanze 65000frws yongera kuyasubizwa ari uko Maheke agiye kuregwa.

Bamwe mu bari mu isomwa ry’urubanza bavuga ko iki cyaha kitagombaga kuba icyaha nshinjabyaha ahubwo ko ari icyaha mbonezamubano cyakemurwa n’abunzi hatabayeho gusiragira mu nkiko.

Muhanga: Umuturage ararega mu Rukiko uwamuhuguje Televiziyo

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *