Nshimiyimana Emmanuel, wo mu Karere ka Rubavu, yatwitse inzu ye yabanagamo n’uwo bashakanye biturutse ku makimbirane n’ubusinzi.
Byabaye kuwa 13 Mutarama 2025,bibera mu Mudugudu wa Ngugu, mu Kagari ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu.
Umugore we ahamya ko Nshimiyimana yakoze ibi, abitewe no kunywa ibisindisha, icyakora akavuga ko babanye mu makimbirane ariko yaje gusemburwa n’ibyo yanyoye umunsi wose.
Icyakora avuga bari bamaze iminsi babanye neza batari baherutse no gukimbirana ku buryo yari gutwika inzu n’ibiyirimo.
Umugore we yagize ati “Ejo yirirwanye n’abantu ari kunywa, njyewe mbona aje ashaka amakimbirane, ndamuhunga, njya kurara ku muvandimwe wanjye n’abana, turigendera kuko n’imfunguzo ni we wari uzifite, mbona ashaka amahane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yatangaje ko impamvu yateye Nshimiyimana kwitwikira ari ubusinzi, kandi ko yatawe muri yombi.
Yagize ati “Ni ubusinzi, arafunze ari kubazwa, amakimbirane yabo amaze iminsi, ntabwo ari ibintu byaje uyu munsi.”
Gitifu Harerimana yasabye abaturage muri rusange kugendera kure ibikorwa nk’ibyo, ahari amakimbirane bakajaya batanga amakuru.
Iyo nzu Nshimiyimana yatwitse, bivugwa ko yari iyabo bwite, ikaba yari yaraguzwe amafaranga arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW