U Rwanda rwahawe kwakira amarushanwa abiri akomeye mpuzamahanga ya Tennis, arimo irya‘ATP Challenger 100 Tour’ riri mu akomeye ku Isi.
Nyuma yo kwakira neza Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis “ATP Challenger 50 Tour” mu 2024, u Rwanda rwahawe kwakira abiri yisumbuyeho ya “ATP Challenger 75 Tour” na “ATP Challenger 100 Tour”, aho aya marushanwa yitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga bari mu myanya myiza ku Isi muri Tennis y’abagabo.
Muri 2024 hagati ya Gashyantare na Werurwe, u Rwanda rwakiriye amarushanwa mpuzamahanga akomeye ya Tennis.
U Rwanda rwari rubaye Igihugu cya mbere cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyakiriye irushanwa rya “ATP Challenger 50 Tour”, ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 60 babigize umwuga, bari mu myanya yo kuva ku 150 gusubiza hejuru.
Ku wa 14 Mutarama 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, ryatangaje ko mu buryo budasubirwaho, u Rwanda rwamaze kwemererwa kuzakira amarushanwa abiri mpuzamahanga ya “ATP Challenger 75 Tour” na “ATP Challenger 75 Tour” aho aya marushanwa yombi azaba ibyumweru bibiri, kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025 na tariki ya 3-9 Werurwe 2025.
ATP Challenger 75 Tour izaba mu cyumweru cya mbere na ATP Challenger 100 Tour izaba mu cyumweru cya kabiri, amwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP) muri iki cyiciro (hagati ya 50-175), atanga amanota 75 na 100 uko akurikirana.
Iryo u Rwanda ruheruka kwakira, ritanga amanota 50, ryegukanywe n’Umunya-Pologne Kamil Majchrzak watsinze Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, amaseti 2-0 (6-4, 6-4) mu cyumweru cyaryo cya mbere.
Icyo gihe, Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bakurikiye uyu mukino wa nyuma bari hamwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa ATP Challenger Tour, Eric Lamquet na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Tennis muri Afurika (CAT), Jean Claude Talon.
Hari kandi uwari Umuyobozi Wungirije wa RDB, Nelly Mukazayire [ubu ni Minisitiri wa Siporo]; Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste n’umunyabigwi Yannick Noah wegukanye Grand Slam ya Roland Garros mu 1983.
- Advertisement -
Buri mukinnyi anyura muri iki cyiciro cy’aya marushanwa ya ATP Challenger, afite intego yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ’Grand Slam’.
Amwe mu mazina akomeye yazamukiye muri ATP Challenger Tour arimo nimero ya gatatu ku Isi muri Tennis, Umunya-Espagne Carlos Alcaraz n’abigeze kuba nimero ya mbere ku Isi barimo Umusuwisi Roger Federer, Umunya-Espagne Rafael Nadal n’Umunyamerika Andy Roddick, kongeraho Umunya-Argentine Juan Martin Del Potro wegukanye US Open mu 2009.
UMUSEKE.RW