Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), n’abayobozi bungirije mu Rwego rw’lgihugu rushinzwe Uburezi bw’lbanze (REB) no mu Kigo cylgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Ni ibikubiye mu byemezo by’ Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2025, ikaba iya mbere yari iteranye muri uyu mwaka.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko hashyizweho abayobozi batandukanye mu burezi.
Dr. Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), umwanya yasimbuyeho Rose Mukankomeje wari uwuriho kuva mu 2021.
Muri Minisiteri y’Uburezi hashyizweho abayobozi batandukanye barimo; Rose Baguma wagizwe ‘Head of Education Policy Department’, Adia Umulisa agirwa ‘Head of Education Sector Planning, Monitoring and Evaluation Department’, Jimmy Christian Byukusenge agirwa ‘Director General of Corporate Services’, Jean Baptiste Doxa Niyibizi, agirwa ‘Legal Analyst’ naho Esther Shaban Tuyizere agirwa Umujyanama wa Minisitiri.
Urwego rw’lgihugu rushinzwe Uburezi bw’lbanze (REB) rwabonye Umuyobozi Mukuru Wungirije umwanya wahawe Dr. Flora Mutezigaju, biba ubwa mbere muri REB bagize uwo mwanya, ndetse no mu Kigo cylgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) Carlene Seconde Umutoni, agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije.
Intara nazo zahawe Abahuzabikorwa b’uburezi aho Emmanuel Butera yagizwe umuhuzabikorwa w’uburezi w’Intara y’lburasirazuba, Augustin Uwimana agirwa uw’Intara y’Amajyaruguru, Christophe Nsengiyaremye uw’Intara y’Amajyepfo Eric Niyongabo uw’Umujyi wa Kigali naho Jean de Dieu Ntaganira agirwa umuhuzabikorwa w’uburezi w’Intara y’lburengerazuba.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW