REG WBBC yasubiriye APR WBBC iyitwara igikombe – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’irushanwa riruta ayandi mu Rwanda (Super Coupe) rya 2025, ikipe ya REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 76-64, yegukana igikombe.

Ku wa Gatanu wa tariki 18 Mutarama 2025, ni bwo habaye imikino ibiri y’irushanwa riruta ayandi mu Rwanda (Super Coupe) muri Basketball.

Iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere, ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball (FERWABA), mu rwego rwo kongera amarushanwa akinwa mu Rwanda mu mukino wa Basketball.

Ibifashijwemo n’abarimo Umunezero Lamlra wagize umukino mwiza, Mu Cyiciro cy’abagore, REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 76-64, yegukana igikombe.

Cyari igikombe cya kabiri yegukanye muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 nyuma y’icya shampiyona na cyo yatwaye itsinze ikipe y’Ingabo.

Lamla Umunezero wa REG WBBC, ni we watsinze amanota menshi mu mukino (20), anatanga imipira itatu yakoze andi manota ndetse anakora rebounds eshatu.

Mu Cyiciro cya basaza ba bo, APR BBC ni yo yegukanye nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 73-53.

REG WBBC yibitseho igikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino 2024-25
Ni ikipe yagize ibihe byiza muri uyu mwaka w’imikino
Ibyishimo by’igikombe
Abakobwa b’ikipe y’Ingabo batanze byose ariko ntiwari umunsi wa bo
Lamla Umunezero yongeye kugaragaza itandukaniro
Ni na ko amabwiriza yatangwaga
Lamla yongeye gufasha ikipe ye
Abeza ba REG WBBC bongeye kuyifasha muri uyu mukino

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *