Ihuriro ry’Abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda ikina shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League), bagiye kwakira bagenzi ba bo baturutse mu Bihugu birindwi byo muri Afurika.
Ni muri festival iteganyijwe tariki ya 18-20 Mata 2025. Biteganyijwe ko iri huriro ry’abakunzi ba Arsenal mu Rwanda, rizakira bagenzi ba bo baturutse mu Bihugu birimo Kenya, Uganda, Zambia, Sudan y’Epfo, Tanzania, Nigeria na Ghana.
Ubusanzwe, iri huriro, rikora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gufasha no gukora Ubukangurambaga butandukanye mu gushyigira gahunda za Leta.
Mu rwego rwo kwegera urubyiruko banarukangurira gushyigikira gahunda za Leta, bakina imikino y’umupira w’amaguru, bakaremera Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi.
UMUSEKE.RW