Kenya  yohereje abandi bapolisi 200 muri Haiti

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Kenya  yohereje abandi bapolisi 200 muri Haiti

Leta ya Kenya yohereje abapolisi 200 muri Haiti bajya gufasha inzego z’umutekano zaho guhangana n’amabandi agenzura igice kinini cy’umurwa mukuru, Port-au-Prince.

Aba bapolisi bakiriwe na Perezida wa haiti, Fritz Alphonse Jean n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma y’iki gihugu.

Ubu butumwa bugamije kurwanya amabandi yitwaje intwaro agenzura igice kinini cya Port-au-Prince, akunze kurangwa n’ubwicanyi, gushimuta ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kenya yiyemeje kohereza abapolisi bagera ku 1000 muri ubu butumwa bwemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, buterwa inkunga na Amerika.

Kenya yemeye kuyobora ubwo butumwa muri Nyakanga 2023 ariko yabanje guhura n’inzitizi z’abatavuga rumwe na Leta kuri iki cyemezo, bitabaje inkiko, basaba ko zaburizamo igikorwa cyo kohereza aba polisi muri Haiti, ndetse n’ibikorwa by’urugomo byakozwe n’aya mabandi muri Port-au-Prince byatumye uwari Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, yegura.

Ubwo muri Kamena umwaka ushize yoherezaga muri Haiti abapolisi 400, Perezida wa kenya, William Ruto yatangaje ko kenya irajwe ishinga no kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye muri Haiti.

Ruto yavuze ko “Yizeye ubunyamwuga n’ubushobozi bw’aba bapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro.”

Abanya-Haiti benshi bubaha inzego z’umutekano za Kenya kandi bakabashimira ubunyamwuga n’imyitwarire yabo myiza mu kazi.

Inzobere y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (OHCR) yashinzwe gukurikirana ibibazo byo muri Haiti, William O’Neill, muri Werurwe 2024 yatangaje ko hakenewe abapolisi 5000 bo gufasha iki gihugu kugarura amahoro n’umutekano.

- Advertisement -

Perezida Ruto we yemeye gutanga umusanzu w’abapolisi 1000 muri ubu butumwa bw’amahoro buzayoborwa na Kenya, Benin yemera koherezayo abasirikare 2000.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *