M23 yafashe Minova muri Kivu y’Amajyepfo (VIDEO)

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Inyeshyamba za M23 (Archives)

Umutwe wa M23/AFC umaze kwagura imirwano muri Kivu y’Amajyepfo umaze gufata agace ka Minova, mu mirwano imize iminsi ndetse wahise uhakorera inama.

Imirwano ikomeje gukara cyane mu gace kerekera muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo za Leta ya Congo, FARDC, iz’Abarundi na Wazalendo batakaje ibice bitandukanye mu mirwano bamazemo iminsi bahanganye na M23.

Ku wa Gatandatu umutwe wa M23 ufatanya na Alliance Fleuve Congo nibwo wafashe agace ka Lumbishi gakungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu.

M23 yakomeje kugaba ibitero aho muri Kalehe yerekera i Minova, aho yafashe kuri uyu wa Kabiri mu gitondo nubwo amakuru yavugaga ko ku wa Mbere yari yahagose.

Abaturage bagaragaye bakomera amashyi inyeshyamba bamwe bavuga ngo “karibu”, abandi bavuga ngo ni “amahoro”.

Umwe mu bayoboye abarwanyi ba M23 bafashe Minova yabwiye abaturage ko bagiye gutekana, ko nta we bazakoraho, abasaba kubwira abagiye mu mitwe ya Mai Mai kubabwira bakiyunga na bo, bakabigisha igisirikare ababishaka.

Yavuze ko abaturage bazajya bagenda amasaha yose kandi nta we ubiba.

VIDEO

- Advertisement -

Uretse Minova umutwe wa M23 wafashe ahitwa Lumbishi mu mpera z’icyumweru gishize n’ahitwa Bweremana.

Minova na Bweremana ni uduce tw’ingenzi kuri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo by’umwihariko haba ari ibijyanye n’ubucuruzi bwo ku kiyaga cya Kivu ndetse n’inzira y’ubutaka ijya mu mijyi mikuru y’izi Ntara, ari yo Goma na Bukavu.

Kugeza ubu ingabo za Congo FARDC ntacyo ziratangaza ku kuba M23 yafashe Minova.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo 2
  • Reverien/ Neva mwafashe uburundi mutarwanye cash schisekedi yabahaye muzaziruka mwabonye ko NTA basirikare NTA mbonerakure maibono peke mwabonye m 23 indyamunyu turabakubita paka tubasigire inzira yo guca mu Kivu
    CDD FDD,FDRL,FDRC,IMBONERAKURE, mwesse mukivu amarasso arasama.thx

  • CDD FDD Nimwote umuriro mwa ikoje M 23 ntirwana ni mbonerakure na basirikare bameze nka ba scout intambara yo muri RCD ibiretse ko mukeneye amasomo gukubitwa na rébellion kugeza naho ibatwara nord Kivu yosse murasubira Burundi muciye sud Kivu muraswa mu bitugu. Ingabo zu Burundi zaje ni ndege zizasubira iburundi na maguru .thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *