Inkongi yatewe n’iturika rya Gaz mu nkambi ya Mahama, iherereye mu karere ka Kirehe, mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yahitanye umunye-Congo witwa Pengele Jean Kamate.
Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo kuwa mbere w’iki cyumweru, yadutse ubwo icupa rya gaz ryaturikaga .
Pengele Jean Kamate yari atuye Mahama I, Umudugudu wa 1, umuryango wa 7/a akaba yakoraga mu isomero ry’Umuryango utari uwa leta wita ku bana Save the Children.
Umwe mu baturanyi be yavuze ko “ Yari atetse bisanzwe mbere yuko ajya kuryama . Yirambitse ku buriri mu cyumba cye gito ari nacyo atekeramo, arasinzira cyane akangutse rero nibwo gaz yamuturikanye .”
Akomeza ati “ Yagerageje gusaba ubufasha ntibyakunda kuko akazu ke kari gafungiye imbere, bagerageza kwica idirishya ngo barebe uko bamutabara.”
Ibyo bikiba Pengele Jean Kamate yihutanywe ku Bitaro bya Kirehe , nabyo bimwohereza mu Bitaro bya Kigali.
Ati “ Ku bw’amahirwe macye, yaje kwitaba Imana, yishwe n’ibikomere yagize.”
Imwe mu mpuzi ivuga ko kuba gaz iturika ahanini biterwa no kuba ingo nyinshi zitekera mu nzu kandi ari nto ndetse no kuba bakoresha macupa ya gaz ashaje.
Ati “Bwa mbere nibabanze baduhindurire amacupa ashaje dukoresha kuko kuva 2019 atarahindurwa. Hanyuma bazatwubakire ibikoni hanze kuko dufite utwumba duto kandi tukaba ari natwo dutekeramo.”
- Advertisement -
Ntacyo ubuyobozi bw’inkambi buragira icyo butangaza.
Inkambi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe icumbikiye impunzi 63000 zirimo 40.000 by’Abarundi n’Abanye-Congo.
UMUSEKE.RW