Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’akazi muri Turukiya yagaragaje ko Perezida w’icyo gihugu yagira uruhare mu kugarura amahoro mu karere ashingiye ku bunararibonye afite.
Mu ruzinduko yagiriye muri Turukiya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriwe na Perezida wa kiriya gihugu Recep Tayyip Erdoğan, ndetse banasuye ahari imva ya Perezida wa mbere wa Turukiya Mustafa Kemal Ataturk.
Perezida Paul Kagame na Perezida Recep Tayyip Erdoğan bagiranye ibiganiro mu muhezo nyuma hasinywa amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, ikoranabuhanga rigezweho, itumanaho, imikoranire hagati ya televiziyo z’ibihugu byombi n’ajyanye n’ubugenzu bw’indege za gisivile by’umwihariko kugenzura impanuka no gukora iperereza ku bibazo bikomeye.
Perezida Kagame yavuze ko yishimira uruhare rwa Perezida Erdoğan mu gukemura amakimbirane, akamushimira ko yabashije kunga Somalia na Ethiopia.
Yagize ati “Ndagushimira uruhare rwawe mu buhuza mu makimbirane atandukanye, by’umwihariko ubushize washyize imbaraga mu guhuza Somalia na Ethiopia biriya twarabyishimiye, urebye nta wamenya twagira uruhare rwawe rwiza rwafasha mu Karere, by’umwihariko ikibazo kiri muri Congo.”
Perezida wa Turukiya yavuze ko yiteguye kuba yagira uruhare mu gukemura ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Congo igihe yabisabwa n’ibi bihugu byombi.
Ubusanzwe ubu bwumvikane buke buri hagati ya Congo n’u Rwanda bwahawe umuhuza ari we Perezida João Lourenço wa Angola wagenwe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.
Gusa ibiganiro bihuza impande zombi byajemo urukuta rushingiye kutumva ibintu kimwe ku ngingo u Rwanda rusaba ko Congo iganira na M23/AFC kugira ngo ikibazo bagisuzume gikemuke mu mizi.
Congo ibyo kuganira na M23 ntabwo ibikorwa.
- Advertisement -
Antonio Guterres Umunyamabanga Mukuru wa UN, na we yemeza ko ibiganiro ari byo byakemura ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.
Yashimye imbaraga z’umuhuza muri iki kibazo, Perezida João Lourenço, n’intambwe abona ko yateye, asaba abari mu biganiro gushyira umutima i Luanda kandi bagakomeza inzira yo kurandura FDLR, “n’u Rwanda rugacyura ingabo zarwo”, ndetse no gukoresha itsinda rihuriweho n’ibihugu bya Congo n’u Rwanda na Angola rigamije kugenzura ibibera ku kibuga.
Muri iki cyumweru imirwano yakomeje kubica, umutwe wa M23 wafashe ibice bitandukanye ndetse wagabye ibitero ku gace ka Sake.
UMUSEKE.RW