AFCON 2025: Abaturanyi bisanze mu itsinda rimwe! Uko tombola yagenze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma ya tombola yakozwe igaragaza uko amakipe 24 azakina Igikombe cya Afurika 2025, yashyizwe mu matsinda atandatu, ibihugu by’ibituranyi bya Uganda na Tanzania, byisanze mu itsinda rimwe rya gatatu (C).

Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, ni bwo habaye tombola yo gushyira ibihugu bizakina Igikombe cya Afurika 2025 mu matsinda. Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Rabat muri Maroc, wasize hagaragajwe amatsinda atandatu. Buri tsinda ririmo amakipe ane.

Itsinda rya mbere ririmo Maroc izakira irushanwa, Mali, Zambie n’Ibirwa bya Comores. Irya kabiri ririmo Misiri, Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Angola. Irya gatatu ryisanzemo Tanzania, Uganda, Tunisie na Nigeria. Irya kane ririmo Sénégal, Bénin, Botswana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itsinda rya gatanu ririmo Algérie, Burkina Faso, Guinée Equatorial na Sudan. Irya nyuma ririmo Côte d’Ivoire, Cameroun, Angola na Mozambique.

Iri rushanwa rizabera muri Maroc hagati y’amatariki 21 Ukuboza 2025 na 18 Mutarama 2026.

Ibihugu 24 bizakina Igikombe cya Afurika

UMUSEKE.RW