Mackenzi ashobora kujyana Kiyovu Sports muri FIFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro uherutse gusaba Kiyovu Sports ko basesa amasezerano bari bafitenye kubera kudahabwa ibikubiye mu masezerano bagiranye, Nizigiyimana Karim Mackenzi, ashobora kuyijyana mu nkiko z’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Ubwo imikino ibanza ya shampiyona yari irangiye, Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzi, ni bwo yandikiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, abamenyesha ko bagomba gusesa amasezerano nyuma y’uko hari ibyo yabashinjaga birimo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Iyi baruwa uyu myugariro yandikiye iyi kipe, yari iya gatatu, kuko yari yarabandikiye izindi ebyiri abasaba kumwishyura miliyoni 3 Frw yemerewe mu masezerano ubwo yasinyaga umwaka umwe (2023-24). Iyi baruwa Mackenzi yandikiye Urucaca, yarakiriwe ndetse bayisinyaho ko bayakiriye. Kuva ubwo, uyu mukinnyi yahise ahagarika akazi ndetse asaba ko yahabwa ibyangombwa bimwemerera kujya ahandi ariko ntiyabihabwa.

Nyuma yo gusaba icyangombwa kimurekura ariko ntagihabwe, uyu myugariro, yateye intambwe y’ibindi biganiro byo kumwishyura, bigizwemo uruhare na visi perezida wa kabiri wa Kiyovu Sports ushinzwe ibya tekinike.

Amakuru UMUSEKE wamenye, uyu mukinnyi yabasabye ko nyuma y’umukino wa APR FC wa shampiyona wo kwishyura, bazamwishyura miliyoni ze 3 Frw ya recruitement hanyuma nyuma y’umukino wa Rayon Sports bakazamwishyura ay’uyu mwaka, barabyemera ariko banga kubishyira mu nyandiko, undi nawe yanga kubizera kuko avuga ko yagiye abeshywa kenshi.

Nyuma y’iyi ntambwe Mackenzi yateye ariko bigakomeza kugorana, ubuyobozi bwamwandikiye bumumenyesha ko yataye akazi nyamara bwirengagije ko bunamubereyemo ideni ry’imishahara ibiri y’ukwezi kw’Ugushyingo n’Ukuboza 2024 ndetse n’izo miliyoni 3 Frw yagombaga guhabwa ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe ushize.

Amakuru aturuka hafi y’uyu mukinnyi, avuga ko igihe icyo ari cyo cyose, yageza ikirego cye muri FIFA ndetse akagaragaza ibyo Kiyovu Sports itubahirije bikubiye mu masezerano bagiranye.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’uruhande rw’iyi kipe yo ku Mumena, ariko Minani Hemedi uyivugira, avuga ko hari amakuru atarahabwa n’ubuyobozi bwe. Abakurikirana iyi kipe ndetse n’abakunzi ba yo, bafite impungenge ko igihe icyo ari cyo cyose haba hari ikindi kirego irezwe muri FIFA, byaba bibi kurushaho dore ko ubu iri mu bihano byo kutagura abakinnyi kugeza muri Kamena 2025.

Iyi kipe yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16. Mu mikino yo kwishyura, izatangira icakirana na APR FC kuri Kigali Pelé Stadium.

- Advertisement -
Mackenzi ashobora kujyana Urucaca muri FIFA
Ubuyobozi bwandikiye Mackenzi bumumenyesha ko yataye akazi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *