Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje ko mu myaka itanu ishije, isize 95% by’ababyeyi babyarira kwa muganga, impfu z’abana bapfa bavuka zagabanutse kugeza ku kigero cya 50% naho 96% by’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera Virusi itera SIDA bazi uko bahagaze.
Byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama, ubwo Minisiteri y’ubuzima yamurikaga ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima mu myaka itanu ishize muri Gahunda yiswe Health Sector Strategic Plan (HSSP IV) icyiciro cya Kane yahereye mu mwaka wa 2019 ikageza mu mwaka wa 2024, ndetse inatangiza indi gahunda nk’iyo izageza mu 2029.
Ministeri y’Ubuzima yagaragaje ko ibyari byiyemejwe kugerwaho mu buzima byari mu mujyo umwe na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) ndetse n’Intego z’Iterambere Rirambye (SGDs).
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubu, hafi 95% by’ababyeyi babyarira kwa muganga bafite abafasha babizobereyemo, ko kandi ibi byatumye impfu z’abana bapfa bavuka zagabanuka zikava ku bana 210 zikagera ku mpfu 105 ku bana ibihumbi ijana bavutse.
Indwara zishobora kwirindwa zaragabanutse, nk’aho malariya mu Rwanda ygabanutseho 85%, aho mu bantu 1000 abandura Malariya bavuye ku bantu 308 bakaba 45 kandi intego yari 122.
Muri gahunda ya HSSP IV, urugamba rwo kurwanya Virusi itera SIDA rwarakomeje . Uyu munsi, 96% by’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera Virusi itera SIDA bazi uko bahagaze, kandi muri bo abari ku miti, 97% bamaze kugera ku rwego rwo kugabanya ubwandu.
Indwara zitandura zitaweho, aho hatanzwe inkingo n’imiti, ibi byatumye igipimo cy’abantu bafite ibyago byinshi byo kurwara izi ndwara, kiva kuri 16.4% bigera kuri 7.1%.
Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko Gahunda yiswe “4x 4” iri guhindura ubuvuzi binyuze mu kongera abaganga b’inzobere.
Abaganga b’inzobere bashya 40 boherejwe mu bitaro byigisha by’icyiciro cya kabiri, kandi hatangijwe porogaramu yo guhugura abaganga b’inzobere mu bijyanye no kuvura abagore n’ababyeyi. Ibi bizatuma ubuvuzi bw’inzobere bugerwaho n’abantu benshi kurushaho.
- Advertisement -
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagaragje ko nubwo ibyo byagezweho harimo na bimwe bitigeze bigerwaho kandi byari byariyemejwe.
Ibyo birimo ko igwingira mu bana rikiri kuri 33.1% kandi intego yari 19%, abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu baracyari 45 ku bana 1,000 ko kandi ubu amavuriro rusange 97% ariyo abona amazi meza kandi intego ari 100%.
Ati “Nta na kimwe cyari gushoboka iyo hataba umusanzu wa buri umwe, abayobozi, abateguye gahunda, abakozi mu rwego rw’ubuzima, abafatanyabikorwa mu iterambere n’umuryango.”
Yongeraho ati “Reka uyu munsi ube ukongera kwiyemeza kwacu. Dukoreshe ubushobizi, dukomeze ubufatanye duhange udushya kugira ngo tuzagera ku ntego dufitanye.”
Minisiteri y’Ubuzima kandi yahise itangiza gahunda ya Health Sector Strategic Plan (HSSP V) icyiciro cya Gatanu, ije gukomereza aho iy’icyiciro cya Kane yagejeje.
Biteganyijwe ko hazongerwa umubare w’abakozi b’ubuzima kugira ngo bajyane n’ubwiyongere bw’abaturage, hazakomezwa ubuvuzi butangirwa mu Bigo Nderabuzima kugira ngo serivisi zinoze zigere kuri buri Munyarwanda.
Minisitiri Dr. Butera ati “Tuzashora imari mu bushakashatsi, ikoranabuhanga mu buvuzi, n’ibinyabuzima byifashishwa mu buvuzi kugira ngo duteze imbere sisitemu y’ubuzima.”
Yasobanuye ko kandi hazongerwa amafaranga ashorwa mu buvuzi kugira ngo hatazagira umunyarwanda utagerwaho n’ubuvuzi ku mpamvu z’uko yaba afite ubushobozi buke.
UMUSEKE.RW