MUHANGA: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwahaye Ntaganzwa Emmanuel ushinjwa kwica umugore we amunize igihano cya burundu.
Isomwa ry’urubanza ryabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari a Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye aho Ntaganzwa yakoreye iki cyaha.
Urukiko ruvuga ko Ubushinjacyaha bumaze igihe bukurikiranye kuri Ntaganzwa Emmanuel icyaha cy’ubwicanyi yakoreye Mukashyaka Natalie umugore we.
Buvuga ko hari raporo ya Muganga igaragaza uko Ntaganzwa yishe Nyakwigendera bugasanga iki cyaha yaragikoranye ubugome bukabije.
Urukiko ruvuga ko raporo ya Muganga yagaragaje ko Ntaganzwa Emmanuel yabanje gufata umugore we amukubita ku rukuta, arangije aramuniga.
Urukiko ruvuga kandi ko basanze aho umurambo wa Mukashyaka Natalie uri huzuye amaraso menshi ndetse n’ingingo ze zimwe zatangiye kwangirika.
Urukiko ruvuga ko nubwo Ntaganzwa yaburanye ahakana ko atishe umugore we ku bushake, ahubwo ko hari intonganya babanje kugirana bararwana yikubita ku rukuta aragaruka agwa ku buriri, ataribyo kuko yamaze kumwica asiga akingiranye umurambo we mu nzu afata abana be abajyana kwa mwishywa we mu Karere ka Nyanza.
Urukiko ruvuga ko uyu mwishwa we yasanze kurera abo bana atabishobora abajyana kwa Sekuru.
Urukiko rurasanga iki cyaha Ntaganzwa Emmanuel yaragikoranye ubushake bityo adashobora kugabanyiriza igihano.
- Advertisement -
Urukiko rusuzumye ubugome bukabije uregwa yakoranye iki cyaha butatuma agabanyirizwa ibihano.
Urukiko ruhanishije Ntaganzwa Emmanuel igihano cya burundu.
Ntaganzwa Emmanuel yari yarabyaranye na Mukashyaka Natalie abana 3 bakaba bari bamaranye Imyaka 15 batarasezeranye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.