Umuherwe Aga Khan, uzwi cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera ibitaro bikomeye yashinze bya Aga Khan Hospital, yitabye Imana ku myaka 88 y’ubukuru.
Urupfu rwa Aga Khan, umuherwe ufite miliyari z’amadorari akaba n’umuyobozi mu by’ukwemera, rwatangajwe n’ikigo cye Aga Khan Development Network.
Igikomangoma Aga Khan ni Imam wa 49 w’Abasilamu b’aba-Ismaili, ufite isano y’umuryango igera mu buryo butaziguye ku ntumwa y’Imana Muhammad.
Ikigo yashinze cyatangaje ko “yapfuye mu mahoro” aho yari akikijwe n’umuryango we i Lisbon muri Portugal.
Aga Khan yavukiye mu Busuwisi, ibihe by’ubwana bwe abibamo muri Kenya, ubu yari atuye mu nzu yo mu bwoko bwa ‘chateau’ mu Bufaransa.
- Advertisement -
Uyu mugabo ufite ibigwi bihambaye yoherejwe muri Afurika y’Iburasirazuba mu 1957 aje gusimbura sekuru nka Imam.
Usibye ibitaro bikomeye yashinze hirya no hino, Aga Khan azwi kandi kuba yarashinze amashuri atandukanye yamwitiriwe muri Kenya, Uganda, na Tanzania.
Aga Khan yari afite kandi ikirwa bwite muri Bahamas, ubwato bwa ‘super-yatch’, hamwe n’indege bwite. Yari abayeho ubuzima bw’agatangaza.
Mu guteza imbere uburezi muri Afurika, ikigo cye cyahaye ‘scholarships/bourses’ abanyeshuri ibihumbi bize amasomo atandukanye y’ubuvuzi, ikoranabuhanga, n’itangazamakuru.
Yashinze kandi ikigo Nation Media Group, cyaje kuba ikigo kigenga cy’itangazamakuru gikomeye kurusha ibindi muri Afurika y’iburasirazuba no hagati, gifite ibinyamakuru byandika, radio na televiziyo nyinshi mu karere.
Abasilamu b’aba-Ismailis yari abereye Imam bafite abayoboke bagera kuri miliyoni 15 ku isi, harimo 500,000 muri Pakistan. Aba-Ismailis bari kandi mu Buhinde, Afghanistan na Afurika.