Bamwe mu bakongomani batuye mu Bubiligi bishoye mu mihanda mu Mujyi wa Buruseli basaba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi gufatira ibihano bikakaye igihugu cy’u Rwanda n’umutwe ya M23 ugenzura Umujyi wa Goma n’ibindi bice bya Kivu zombi.
Ni imyigaragambo yabaye kuri uyu wa Kabiri, ibera mu gace ka Schaman imbere y’ibiro by’inzego z’Ubumwe bw’Uburayi.
Iyo myigaragambyo yateguwe n’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abagore n’urubyiruko rw’Abakongomani baba mu Bubiligi ryitwa ‘Free Congo’.
Abitabiriye iyi myigaragambyo bumvikanye buka inabi Ubumwe bw’Uburayi, bavuga ko ntacyo bukorera Leta y’u Rwanda ngo isahura umutungo wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Mu byapa byanditseho ibitutsi n’andi magambo akakaye, bagaragaje ko M23 ikomeje kwigarurira ibice bya Kongo, amahanga arebera.
Aba biganjemo abagore n’abakobwa, baririmbye indirimbo zikorogoshora ibihugu by’Uburayi zirimo n’amagambo yo kwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uwitwa Nkuhan, umukobwa w’imyaka 23, yabwiye BBC ko amahanga yatereranye Congo, ari nayo mpamvu bateguye iyo myigaragambyo yo gusaba Uburayi guhana u Rwanda.
Ati “Tuzi ko ibihugu by’Uburayi bifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, niyo mpamvu turi aha mu kwibutsa ko rurimo gusahura Congo.”
Muri iyo myigaragambyo, banasabye ko amashyirahamwe y’indege nka Brussels Airlines y’Ububiligi na Air France yahagarika ingendo zerekeza mu Rwanda.
Basabye kutongera kugura telefone zo mu bwoko bwa ‘iPhone’ zikorwa na Apple yo muri USA no guhagarika kugura imodoka z’uruganda rwa Tesla rw’umuherwe Elon Musk.
Bavuga ko amabuye y’agaciro ibyo bigo bikoresha akomoka muri RD Congo, aho ngo asahurwa n’u Rwanda akagurishwa mu bwihisho.
Iyo myigaragambyo yitabiriwe kandi n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi badahwema gutuka ubutegetsi bw’u Rwanda no kugambirira kubukuraho binyuze mu gukorana na FDLR, ndetse hari n’Abarundi bari babukereye.
U Rwanda ruvuga ko RDC ibyo ikora byose igerageza kubivuga ahantu hose ku buryo bisa n’aho irushije u Rwanda kuvuga, ariko ko ibyo rubizi kandi rugira icyo rubikoraho mu buryo bwarwo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, aherutse kuvuga ko RDC idasiba gusabira u Rwanda ibihano, aho iherutse no gusaba amakipe yamamaza Visit Rwanda guhagarika amasezerano.
Yagize ati ‘Bandikiye abaperezida b’amakipe, ariko nta we ushobora kubisoma ngo ahite afata icyemezo atabajije urundi ruhande. Nitubisobanura se? Igihe cyose bamaze badusabira ibihano, iyo tadasobanura, biba byarafashwe.’
‘Free Congo’ yamenyesheje ko imyigaragambyo nk’iyo izakomereza ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ku munsi wa Gatandatu.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/834cd150-e316-11ef-9df3-cfedcee51a2b.jpg.webp)
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ibicucu byirirwa muri ndombolo ya solo byananiwe kwubaka congo