Abasirikare ba SADC boherejwe kurasa M23 batashye ari ibisenzegeri

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imodoka zakuye aba barikare muri Congo

Abasirikare bagera kuri 200, barimo abakomerekeye ku rugamba, abahuye n’ihungabana, n’abagore babiri batwite, bakomoka muri Afurika y’Epfo, Malawi, na Tanzania bari boherejwe muri DR Congo kurwanya umutwe wa M23, basubiye mu bihugu byabo mu kimwaro cyinshi banyuze ku butaka bw’u Rwanda.

Ni nyuma yo gutsindwa mu rugamba i Goma, aho bari bafatanyije n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), umutwe wa Wazalendo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse n’ingabo z’u Burundi mu kwezi gushize.

Abasirikare ba SADC, biganjemo abo muri Afurika y’Epfo, bamanitse igitambaro cy’umweru kigaragaza ko batsinzwe, maze basubira mu bigo bibiri birimo kimwe kiri Mubambiro, ikindi ku kibuga cy’indege i Goma.

Abayobozi ba SAMIDRC basabye M23 gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo bacyure inkomere n’imirambo, ariko barabyangirwa maze bemererwa kubanyuza i Gisenyi mu Rwanda.

Ku wa 7 Gashyantare, imirambo 18 y’abasirikare bapfiriye muri Congo yageze ku mupaka wa La Corniche i Rubavu, ikomeza muri Kampala banyuze ku mupaka wa Cyanika.
Kuva tariki 21 Gashyantare, abandi basirikare ba SADC bemerewe gutaha, ariko ubwo bashakaga gutwara ibikoresho byabo by’intambara, M23 irabatsembera.
Ubwo bemererwaga inzira yo kubutaka bw’u Rwanda, basabye ko basubira iwabo batambaye impuzankano za gisirikare ndetse no gukumira itangazamakuru haba ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi n’ahandi.
Aba basirikare bageze ku mupaka hafi saa sita z’amanywa ku wa mbere, basohoka nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Bari biganjemo abagore, ndetse hari n’abazanywe mu magare y’abafite ubumuga kuko bacikiye amaguru mu mirwano bahanganyemo na M23.
Mu mpuzankano za gisirikare n’imyenda ya gisivile, basatswe n’inzego z’u Rwanda zishinzwe abinjira n’abasohoka, batererwa kashe muri pasiporo zabo, maze berekeza i Kigali.
UMUSEKE wamenye ko muri abo basirikare banyuze mu Rwanda bacuritse umutwe barimo, ab’Afurika y’Epfo ari 129, ab’a Malawi ni 40, mu gihe ab’a Tanzania ari 25.
Aba basirikare bari bamaze iminsi bacungiwe umutekano na M23, barava i Kigali burira indege iberekeza ku kibuga cy’indege cya Waterkloof Air Force Base muri Afurika y’Epfo.
Abandi basirikare basaga igihumbi bo mu butumwa bwa SAMIDRC baracyari i Goma nyuma y’uko bamanitse intwaro bakemera kureka kurwana na M23 ubwo yafata Goma.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *