Umunyabugwi ukomoka muri Sénégal, El-Hadji Diouf, yagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ku bijyanye n’Ishoramari rya Siporo mu Rwanda.
Uko iminsi yicuma, ni ko muri Siporo y’u Rwanda, bigenda bigaragara ko ari ahantu hashobora gushorwa Imari mu gihe byakozwe neza.
Ni muri urwo rwego, Ku wa Kane wa tariki ya 6 Werurwe 2025, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakiriye umunyabigwi mu mupira w’amaguru, El-Hadji Diouf baganira ku mahirwe y’ishoramari ari muri siporo Nyarwanda.
Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku mikoranire igamije gushyigikira itembere rya siporo.
Diouf yari yaje mu Rwanda azanye n’abakinnyi b’amagare bakinira TotalEnergies mu Irushanwa rya Tour du Rwanda ryegukanywe n’umukinnyi w’iyi kipe, Fabien Doubey, cyane ko ari Bland Ambassador wa yo.




UMUSEKE.RW