Nyanza: Abantu babiri baguye mu cyobo cy’umusarani w’ishuri ubwo bariho bakora ikiraka cyo kuvidura imyanda umwe ahita ahasiga ubuzima.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 ku ishuri rya Saint Peter Igihozo riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, habereye impanuka aho abaviduraga icyo cy’ubwiherero baguyemo umwe ahasiga ubuzima.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Polisi na DASSO zageze ahabereye iriya mpanuka mu rwego rw’iperereza n’ubutabazi.
Abariho bavidura iyo myanda ni uwitwa Nzabamwita Jean Claude w’imyaka 33 afatanyije na Habagusenga Minani w’imyaka 35.
Nzabamwita Jean Claude ni we wabanje kugwa muri iki cyobo cy’ubwiherero, naho Habagusenga Minani agerageza kumukuramo na we agwamo.
Abatabazi babakuyemo ariko Nzabamwita Jean Claude yari yamaze gupfa. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.
Habagusenga we yavuyemo yanegekaye ari kwitabwaho n’abaganga nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabibwiye UMUSEKE.
Yagize ati “Padiri usanzwe ari umuyobozi w’ishuri yabimyenyeshejwe, abwira abakozi barafatanya abo bantu bakurwa muri icyo cyobo.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yavuze ko batangiye iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.
- Advertisement -
Nyakwigendera Jean Claude yari akiri ingaragu. We na Minini uri kwitabwaho n’abaganga bakoraga kariya kazi nk’ikiraka ntibari abakozi b’ikigo bahoraho.
Icyobo bariho bavidura wari umunsi wa kabiri bakividura, kuko batangiye kukividura taliki ya 10 Werurwe 2025.
Mu babajijwe amakuru n’inzego z’umutekano harimo umucungamutungo wa ririya shuri, ndetse n’umwe mu batekera abanyeshuri witwa Habumugisha Janvier w’imyaka 35.
Uyu Habumugisha Janvier ni we wabonye ibyabaye mbere, yavuze ko yatabaye mbere kuko abaviduraga imyanda batatse cyane, ahageze yihutira guhamagara abandi babakuramo.
Ubuyobozi bwasabye abaturage kwitondera akazi ko kuvidura ibyobo byaba ibijyamo amazi, cyangwa imyanda kuko umuntu ashobora no kunyerera akaba yagwamo ndetse n’umwuka uba ari mucye.
Ubuyobozi busaba ibigo by’amashuri n’abandi bafite ibyo byobo bicyeneye kuvidurwa ko bajya bakoresha imodoka zabugenewe kuko n’Akarere ka Nyanza iyo modoka kayigira.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Iri shuri ryakagombye gufatirwa ibihano? Nonese nigute ishuli rikoresha abantu 2 muri iki gikorwa? Kandi hari imodoka zabugenewe. Ese ubundi aba bantu 2 ibyo baviduye babishyiraga hehe?