Padiri Wellars Nkurunziza wa Diyosezi ya Ruhengeri, yitabye Imana kuwa kabiri tariki ya 1 Mata 2024, azize uburwayi.
Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, hamwe n’umuryango wa Juvenal Habimana, bababajwe no kumenyesha Abasaseridoti, Abiyeguriyimana, inshuti n’abavandimwe ko Padiri Wellars Nkurunziza yitabye Imana.
Itangazo rikomeza rivuga ko imihango yo kumuherekeza izaba kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, ikabimburirwa n’igitambo cya Misa kizaturirwa muri Katedrali ya Ruhengeri saa tanu za mu gitondo (11:00).
UMUSEKE.RW