Gaz yagabanyije 1/2 cy’amafaranga ishuri ryaguraga inkwi

Elisée MUHIZI
Yanditswe na Elisée MUHIZI
2 Min Read

KAMONYI: Ubuyobozi bw’Ishuri Sainte Bernadette buvuga ko Gaz ishuri ryifashisha mu gutekera abanyeshuri yatumye amafaranga angana na miliyoni 4 ku gihembwe agabanuka ku kigero gishimishije kuko bakoresha 1/2 cy’ayo bakoreshaga.

Ni ibyo Ubuyobozi bw’Ishuri Sainte Bernadette bwabwiye UMUSEKE ubwo hasurwaga imishinga yegerejwe abatuye Akarere ka Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Ishuri Sainte Bernadette, Padiri Mbarushimana André avuga ko mbere yuko bahabwa iyi Gaz bakoreshaga miliyoni enye y’uRwanda mu gihembwe, mu myaka 2 ishize bamaze bahawe Gaz bakoresha 1/2 cy’amafaranga bakoreshaga icyo gihe.

Padiri Mbarushimana yongeraho ko usibye igabanuka ry’amafaranga bakoreshaga y’inkwi batekeshaga byatumye himakazwa isuku mu gikoni kuko imyotsi n’imirayi bitakibaho.

Cyakora avuga ko Gaz ikigo gikoresha mu gutekera abanyeshuri idahagije kuko hari inkwi bagikoresha nubwo atari nyinshi cyane ugereranyije n’izo bakoreshaga mbere yuko iyi gahunda yo kubaha Gaz itangira.

Umukozi ushinzwe Itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije, Ngendahimana Cyprien avuga ko hafashwe izi ngamba kuko mu bice by’amayaga mu Karere ka Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara kuko hari hatangiye kuba ubutayu.

Avuga ko batekereje gutera amashyamba, guha abaturage amashyiga arondereza ibicanwa ndetse no gutanga Gaz mu bigo 20 by’amashuri yo muri utwo Turere.

Ati:‘Ntabwo Leta yatera amashyamba hanyuma ngo abaturage bongere bayangize kuko yatewe hagamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Ngendahimana avuga ko mu bindi Leta igamije muri uyu mushinga ari ukugabanya ibyuka bihumanya ikirere ari nabyo byatumye hatangwa Gaz ,amashyiga arondereza ibicanwa no gutera umubare munini w’ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka.

Ati:”Ziriya Gaz zanongereye ireme ry’uburezi kuko abanyeshuri baryaga batinze”.

Umushinga Green Amayaga muri buri Karere wahaye Gaz Ibigo 5 by’amashuri byose hamwe bikaba bigera kuri 20 muri utwo Turere izo Gaz zatwaye arenga miliyoni 300 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ntibakigorwa n’ibura ry’inkwi kuko bafite Gaz ihisha ibiryo vuba
Ikigega cya Gaz bahawe na REMA cyabakijije imyotsi

Umuyobozi w’Ishuri Sainte Bernadette, Padiri Mbarushimana André

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *