Abakinnyi bakomeje guhisha imvune mu Amavubi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, biharaje ingeso mbi yo kuza bafite imvune ariko bagahisha imvune.

Bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, bakomeje kwibaza icyateye mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, gituma bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bahamagarwa mu mwiherero utegura imikino itandukanye, bahisha imvune.

Ku ikubitiro, Mu Ugushyingo 2024, Rwatubyaye Abdoul ntiyakoze imyitozo ya nyuma yateguraga umukino wa Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.

Muri Kamena 2024, na bwo uyu myugariro ntiyajyanye na bagenzi be muri Côte d’Ivoire bari bagiye gukina na Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Mu minsi ishize kandi na bwo, umunyezamu, Buhake Clèment na myugariro, Byiringiro Gilbert, bivugwa ko bakuwe mu bakinnyi biteguraga Nigeria na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kubera imvune bahise ubwo bahamagarwaga.

Gusa zimwe mu mpamvu zatuma abakinnyi bahisha imvune ngo bakunde bahamagarwe mu ikipe y’Igihugu, harimo n’ishema ryo kwambara uwo mwambaro.

Byiringiro Gilbert aherutse guhisha imvune mu Amavubi inshuro ebyiri
Buhake Clèment nawe aherutse guhamagarwa mu Amavubi yaravunitse ariko aryumaho
Rwatubyaye Abdul hari imikino atakinnye mu Amavubi kubera guhisha imvune

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi