Browsing author

MUHIRE DONATIEN

Rusizi: Isoko riremwa n’abarimo Abanye-Congo barasaba ko ryubakwa

Abarema isoko rya Hepfu mu Murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bifuza ko ryubakirwa. Iri soko riri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu rimaze imyaka 28 ritubatse, riremwa n’abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, n’abaturanyi bo mu gihugu cya Repubulika ya Congo (DRC) mu bice bya […]

Rusizi: Umusaza warokotse Jenoside yasanzwe  yapfuye

Umusaza  warokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa  Nsabimana Berchimas w’imyaka 68 y’amavuko yasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye. Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kabageni Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi. Bikekwa  ko yishwe n’abantu yatanzeho amakuru y’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagafungwa,barangije  ibihano bakaba barafunguwe. Amakuru […]

Rutsiro: Abana ibihumbi 43 bari mu ngo Mbonezamikurire

Mu myaka 13  ishize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi n’ibibazo igwingira ry’abana bato Mu karere ka Rutsiro kimwe n’ahandi mu gihugu ababyeyi bafite abana mu ngo mbonezamikurire bashima iyi gahunda bakavuga ko irinda abana babo kwandagara, igwingira n’imirire mibi ahubwo ikabafasha gukerebuka […]

Rusizi:  Imbamutima z’umubyeyi wabyaye abana batatu kuri Noheli

Mu karere ka Rusizi, kuwa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024,kuri Noheli, umubyeyi yabyaye abana batatu b’abahungu. Uyu mubyeyi ni uwo mu Mudugudu wa Bahemba, Akagari ka Kagara ,Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi,mu Ntara y’iBurengerazuba. Uyu mubyeyi abyaye ku  nshuro ya mbere yitwa Nirere Hawa yabyariye mu bitaro bya Gihundwe. Aganira na UMUSEKE, yavuze […]

Rusizi: Ubuyobozi bwijeje kuba hafi y’Abarokotse Jenoside batishoboye 

Imiryango 50 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye  bo mu Mudugudu wa Tuwonane,Akagari ka Gatsiro Gatsiro Umurenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba,yahumurijwe ihabwa na Noheli. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri  tariki ya 24 Ukuboza 2024. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe n’abafatanyabikorwa,babifurije Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2025, babaha ibiribwa  […]

Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’ibyumba by’amashuri bishaje

Abarimu  n’abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke bafite impungenge  z’uko ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje cyane   bishobora  gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni abo mu kigo cy’ishuri ribanza rya Gitongo mu Murenge wa Kanjongo aho bavuga ko iyo imvura iguye bavirwa, bigatuma amasomo ahagarara. Umwe   mu barezi yagize ati:”Dufite ibyummba 13 birimo umunani bishyashya n’ibindi  bitanu […]

Gisagara: Imyaka 11 irashize basiragira ku ngurane z’ibyangijwe na REG

Abaturage bo mu kagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, barataka ko bamaze imyaka cumi n’umwe, bangirijwe imitungo naSosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG),ubwo cyaguriraga umuyoboro w’amashanyara muri aka gace, ariko ntibahabwa ingurane. Bamwe muri aba baturage, baganirije RBA bavuzeko kuva mu mwaka 2013 kugeza ubu bagisiragira ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe […]

Rutsiro: Ababyeyi basabwe kudahishira abahohotera abana

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuwa 12 Ukuboza 2024, basabye abatuye mu Karere ka Rutsiro,kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Babigarutseho ubwo basozaga ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana,mu Ntara y’iburengerazuba, bwari bwatangiye kuva ku itariki ya 2 Ukuboza 2024. Ubu bukangurambaga bwahawe abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo bafatanya, bavuzeko […]