Browsing author

NDEKEZI Johnson

Umuhanzi Eyo Fabulous yasohoye indirimbo nshya- VIDEO

Umuhanzi w’umunyarwanda utuye i Québec muri Canada, Eyo Fabulous, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Toujours”, yakoze bitewe n’urukundo yeretswe n’aba Latino, bakunze umuziki we. Eyo Fabulous, uri mu banyempano beza, avuga ko iyi ndirimbo yakomotse ku rukundo yeretswe n’abantu benshi bakoresha ururimi rw’Igisipanyole. Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayikoze nshaka gukurura umubare munini w’abalatino. Beat iri […]

Korali Hoziyana igiye guhembura imitima ya benshi

Korali Hoziana ibarizwa mu itorero rya ADEPR muri Nyarugenge, yateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka bamaze batanga ubutumwa bwiza bw’Imana, yise ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, kizamara iminsi itatu. Ni igitaramo kizaba kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, kikazabera aho Korali Hoziana ibarizwa mu itorero rya […]

Papa yasabye kugenzura ko Israel iri gukora Jenoside muri Gaza

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko, yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora jenoside ku banya-Palestine batuye mu ntara ya Gaza. Ikinyamakuru La Stampa cyo mu Butaliyani cyatangaje aya makuru gishingiye kuri bimwe mu bice biri mu gitabo cya Papa Fransisko kigiye gusohoka vuba. Muri icyo gitabo, Papa Fransisko avuga […]

Israel yishe umuvugizi wa Hezbollah

Umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah, Mohammed Afif, yiciwe mu gitero igisirikare cya Israel cyagabye mu Mujyi wa Beyrut muri Libani. Mohammed Afif yatangiye kuvugwa cyane muri Nzeri 2024, nyuma y’urupfu rwa Hassan Nasrallah, wahoze ari umuyobozi wa Hezbollah, nawe wishwe n’igisirikare cya Israel. Umunyamakuru wa AP (Associated Press) wageze aho Mohammed Afif yiciwe yavuze ko yahasanze […]

Uwarokotse Jenoside yishwe urupfu rw’agashinyaguro

NGOMA: Abagizi ba nabi bishe urw’agashinyaguro umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Nduwamungu Pauline, wari utuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi. Ni Amahano yabaye ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 gusa urupfu rwa nyakwigendera rumenyekana ku wa 15 Ugushyingo 2024. Abishe nyakwigendera babikoze mu masaha […]

Ubushinwa bwabwiye Biden ko butazashondana na Trump

Xi Jinping, Perezida w’Ubushinwa, ubwo yahuraga na Joe Biden usigaje iminsi mike muri White House, yemeje ko azakorana neza na Donald Trump utegereje gufata ubutegetsi muri Amerika muri Mutarama 2025. Abo bategetsi babiri bahuye kuri uyu wa Gatandatu mu nama ngarukamwaka ya Asia-Pacific Economic Cooperation (APEC) iri kubera muri Peru. Impande zombi zemeranyije ko hari […]

Perezida wa Ukraine yizeye ko intambara izarangizwa na Trump

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahiye ubwoba maze atangaza ko intambara igihugu cye kimazemo igihe n’Uburusiya izarangira mu 2025, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Donald Trump, uherutse gutsindira kuyobora Amerika. Zelensky yatangaje ko ku murongo wa telefone yagiranye ibiganiro byubaka na Donald Trump nyuma y’uko atsinze Kamala Harris mu matora yo kuyobora Amerika. Gusa, ntiyavuze […]

Ibyemezo byafatiwe mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bahuriye mu Ihuriro rya 17 ry’uyu muryango ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.” Ni ihuriro ryitabiriwe n’abagera kuri 400 ryabanjirijwe n’Inteko Rusange y’uyu muryango yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Madamu Jeannette Kagame. Ibyemezo byafatiwe muri iri huriro: 1. Kongera Imbaraga mu gukangurira Abayobozi mu […]

Varisito Ndayishimiye yahaye imbabazi imfungwa zirenga 5000

Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi, yategetse abayobozi b’amagereza ko mu byumweru bibiri bagomba kurekura imfungwa 5,442 zari zimaze igihe mu buroko. Ku wa 14 Ugushyingo 2024, ubwo Perezida Ndayishimiye yari mu Ntara ya Muramvya, ni bwo yatanze iri tegeko, avuga ko ari mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza y’u Burundi. Abagiye kurekurwa ku rwego […]