FERWAFA yasobanuye icyatumye Rayon y’Abagore yanga gukina na AS Kigali

Komisiyo Ishinzwe Umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yanyomoje Rayon Sports Women Football Club yanze kwitabira irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Tariki ya 8 Werurwe ya buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi hose.

No mu Gihugu cy’u Rwanda, ni umunsi Abanyarwanda bizihiza. No mu mupira w’amaguru, hatekerejwe irushanwa rihuza amakipe y’Abagore mu rwego rwo kwerekana ko bashoboye no gukina ruhago.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, biciye muri Komisiyo Ishinzwe umupira w’abagore, ryateguye umukino wagombaga guhuza ikipe ebyiri za mbere muri shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere.

Ni Rayon Sports Women Football Club iyoboye shampiyona na AS Kigali Women Football Club ya Kabiri.

Gusa ikipe yo mu Nzove, byarangiye ititabiriye iri rushanwa maze hitabazwa ikipe ya Gatatu ari yo Inyemera Women Football Club yo mu Karere ka Gicumbi.

Rayon Sports yo ivuga ko yamenyeshejwe bitinze kandi inafite umukino wa Shampiyona uyu munsi, igomba gukina na Freedom WFC yo mu Gakenke.

Iri rushanwa ryagombaga gukinwa tariki ya 8 Werurwe 2024 ariko wabaye tariki ya 15 Werurwe, ryegukanwa na AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga.

Ubwo Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Umupira w’Abagore muri Ferwafa, Mukankaka Ancille yasobanuraga impamvu Rayon Sports WFC ititabiriye kandi yaratumiwe, yakuyeho urujijo ku kuba yaba yaramenyeshejwe bitinze.

- Advertisement -

Ati “Ntabwo twatumiye Rayon Sports dukererewe. Yari isanzwe ibizi ko ifite umukino ku munsi w’Abagore na AS Kigali. Ni ibintu byavuzwe muri Komisiyo, tubivuga muri Excom, dufata n’umwanzuro ko izo kipe zizakina ku munsi w’Abagore.”

“Ahubwo ikintu cyabayeho, umunsi warahindutse kuko wari tariki ya 8 Werurwe ushyirwa kuri 15. Twageze kuri tariki 12 tutaramenya niba umukino uzaba ariko tariki 13 twemeranya ko umukino uzaba uyu munsi tariki ya 15.”

Yakomeje avuga ko amakipe bireba yombi, yamenyeshejwe kandi byabereye ku gihe.

Ati “Ubwanjye nahamagaye Rayon Sports n’umukozi witwa Anne, batwemerera ko bazakina umupira. Tubabwira ko ibaruwa igiye kuza ibibabwira. Nka Saa Munani twari tuyiboherereje rimwe na AS Kigali ariko basubiza ko bagazaboneka. Bigaragare ko bari bateguye ko batazakina uyu mukino. Njye ni ko nabibonye. Hanyuma bavuga ko bafite umukino bazakina na Gakenke kandi hari ibaruwa isubikisha umupira w’ejo (uyu munsi tariki ya 16). Nta mpamvu rero n’imwe mbona bafite ifatika.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bo nk’abareberera umupira w’Abagore mu Rwanda, bifuzaga ko ikipe ebyiri za mbere zihura zikagaragaza umupira mwiza ndetse ukangurira Abagore kwitabira umupira.

Ancille yanakuyeho urujijo ku bibazaga niba nta bindi byihishe inyuma y’ibi byose byabaye.

Ati “Rayon Sports ni ikipe yaje tuyikeneye cyane kugira ngo itange guhangana muri shampiyona y’Abagore. Nta muntu uyanga.”

Yasoje avuga ko iyo babimenya, baba barafashe ikipe ebyiri zo mu Majyepfo kuko ari na ho umukino wakiniwe akaba ari zo zikina uyu mukino.

Mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo shampiyona irangire, AS Kigali WFC irarushwa amanota ane na Rayon Sports WFC iri ku mwanya wa Mbere.

Komiseri wa Komisiyo Ishinzwe ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Mukankaka Ancille, yavuze ko Rayon Sports WFC yatumiwe ku gihe
Inyemera WFC yahise isimbura Rayon Sports WFC
Rayon Sports WFC yanze gukina na AS Kigali WFC, ivuga ko yatumiwe bitinze
AS Kigali WFC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW