Wenceslas woherejwe na Denmark kuburana ibyaha bya Jenoside yasabye kwihutisha urubanza rwe

Twagirayezu  Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yasabye Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko kwihutisha urubanza rwe. Twagirayezu Wenceslas arasaba ko urubanza rwe rwihutishwa nyuma y’uko rwagombaga kuba kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021 ariko umwunganizi we Me Bikotwa Bruce ntaboneke kubera impamvu z’uburwayi, yanashyize muri system ihuza […]