Wenceslas woherejwe na Denmark kuburana ibyaha bya Jenoside yasabye kwihutisha urubanza rwe

Twagirayezu  Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yasabye Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko kwihutisha urubanza rwe.

Twagirayezu  Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Twagirayezu Wenceslas arasaba ko urubanza rwe rwihutishwa nyuma y’uko rwagombaga kuba kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021 ariko umwunganizi we Me Bikotwa Bruce ntaboneke kubera impamvu z’uburwayi, yanashyize muri system ihuza ababuranyi.

Twagirayezu yabwiye Urukiko ko urubanza rwe ruri gutinda kandi we n’umuryango we bashaka ko rwihutishwa nubwo gusubikwa kwa none nta n’umwe ubifitemo uruhare.

Ati “Nshingiye ku masezerano y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagiranye n’igihugu cya Denmark ndasaba ko urubanza rwanjye ruba mu buryo bwihuse.”

Ikindi Twagirayezu yagaragaje ni uko ikoranabuhanga bari gukoresha riri kubatenguha ntibumvikane neza bityo bamwemereye nubwo kuburanira ku ikoranabuhanga biri guterwa n’icyorezo cya COVID-19, ngo yaburana imbona nkubone.

Ukuriye inteko imuburanisha yahise amwibutsa ko uko gutinda k’urubanza bo n’Ubushinjacyaha nta ruhare babifitemo kuko bakoze ibyo bagombaga gukora. Umucamanza yongeyeho ko kuba Umwunganizi we adahari nta byinshi byo kubivugaho.

Ati “Ahubwo urubanza rugiye kudindizwa n’uruhande rwawe.”

Umucamanza yibukije Twagirayezu ko kuburanira ku ikoranabuhanga ari amaburakindi kandi bikaba uburyo bwo kugira ngo imanza zihutishwe kuko byatewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo COVID-19, amwibutsa ko gusohoka muri gereza bitemewe yewe ndetse n’ingendo zitemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo COVID-19.

Umucamanza yakomeje amusaba ko niba ashaka ko urubanza rwe rwihuta yazabiganiraho n’Umwunganizi we kuko bo nk’urukiko bashobora no kururangiza mu gihe cy’amezi abiri.

- Advertisement -

Umucamanza ati “Niba ubona Umwunganizi wawe Bikotwa atagufasha, wazabigaragaza ashobora no gusimbuzwa.”

Twagirayezu yahise avuga ko agerageza bakaganira n’umwunganizi we kandi niba ari uburwayi bwabiteye byaba byumvikana bitaba bwo, bikaba ari ukudindiza urubanza rwe.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko impamvu ya Me Bikotwa y’uko arwaye bayibonye kandi ari uburenganzira bwa Twagirayezu kuburana yunganiwe bityo urukiko rukwiye kubyigaho rugafata umwanzuro.

Urukiko rwavuze ko impamvu umwunganizi wa Twagirayezu yatanze yumvikana cyane ko yanagaragaje impapuro za muganga zerekana ko arwaye.

Twagirayezu Wenceslas kugeza ubu ufungiye muri gereza ya Mpanga yatawe muri yombi  n’igihugu cya Denmark yari anafitiye ubwenegihugu mu mwaka wa 2017.

Yabanje kuburana ko atakoherezwa kuburanira mu Rwanda arabitsindirwa yoherezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yari muri Perefegitura ya Gisenyi ari Umwarimu.

Twagirayezu w’imyaka 53 y’amavuko  yagiye mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri, icya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Busasamana i Rubavu, no kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende, no kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Institute Saint Fidele bashyizwe mu modoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Iburanisha ritaha ryimuriwe tariki ya 14/09/2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #Denmark #JenosideAgainstTutsi #CNLG #IBUKA