Rwamagana: Miliyoni 62Frw y’Ikigega Nzahurabukungu yafashije abikorera, bayabona gute?
Amafaranga y’u Rwanda agera Miliyoni 62 (62, 000, 000Frw) yafashije abakora ubucuruzi buto ndetse n’ubuciritse mu Karere ka Rwamagana binyuze mu Kigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund, ERF) nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 gishegeshe ubukungu bwabo. Hashize umwaka Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho ikigega cya miliyari 100Frw kigamije kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19. Aya mafaranga Leta […]