Rwamagana: Miliyoni 62Frw y’Ikigega Nzahurabukungu yafashije abikorera, bayabona gute? 

Amafaranga y’u Rwanda agera Miliyoni 62 (62, 000, 000Frw) yafashije abakora ubucuruzi buto ndetse n’ubuciritse mu Karere ka Rwamagana binyuze mu Kigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund, ERF) nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 gishegeshe ubukungu bwabo.

BDF yafashije abakora ubucuruzi buto kuzahuka nyuma y’ingaruka zatewe na COVID-19

Hashize umwaka Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho ikigega cya miliyari 100Frw kigamije kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19. Aya mafaranga Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kuyongera akagera kuri miliyari 350Frw kandi ibyo akora bikarenga imbibi mu gufasha imishinga y’ubukerarugendo n’amahoteri akanafasha abikorera mu bindi bice by’ubuzima barimo n’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

 

Abahawe amafaranga bariruhutsa…

Dusingizemungu Jean Baptiste wo mu Murenge wa Rubona, Akagari ka Kabatasi mu Mudugudu w’Umurehe mu Karere ka Rwamagana, asanzwe ari umucuruzi w’imyaka itandukanye irimo ibijumba n’ibitoki, yabwiye UMUSEKE ko nyuma yaho u Rwanda rwinjiye mu bihe bya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19, ubucuruzi bwe bwasubiye inyuma ariko aza kugana Ikigo gitera inkunga imishinga y’abagore n’urubyiruko (BDF) imufasha kumuha inguzanyo ya miliyoni imwe binyuze mu Kigega Nzahurabukungu, ERF.

Yagize ati “Ubwo COVID-19 yari imaze kuza mu gihugu tukajya muri Guma mu Rugo igihe kinini, tuyivuyemo nakoraga ubucuruzi bw’ibitoki aho mbicuruza mbyohereza mu Mujyi wa Kigali.

Muri icyo gihe amafaranga nari mfite narayakoresheje nyatungisha umuryango arashira mbura igishoro. Hanyuma abakozi ba SACCO nibo batubwiye ko hari amafaranga yavuye mu Kigega Nzahurabukungu twuzuza ibisabwa amafaranga barayaduha.”

Dusingizemungu yavuze ko buri kwezi yishyura iyi nguzanyo Frw 44, 700 azunguka 8%.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana bane avuga ko nyuma yaho aherewe ayo mafaranga, byamufashije kongera kwiyubaka ndetse no kwagura ubucuruzi bwe.

- Advertisement -

Ati “Byafashije kwagura ubucuruzi bwange, bimfasha no kwagura ibyo naranguraga. Mbere naranguraga toni imwe ariko ubu ndikurangura eshatu. Mu buzima busanzwe imibereho yange yarahindutse.”

Dushimiyimana Valentine na we utuye mu Murenge wa Rubona mu Mudugudu wa Karambi, akora akazi ko kudoda ndetse akanacuruza ibijyanye n’ubudozi,  yabwiye Umuseke ko Ikigega Nzahurabukungu cyamufashije kongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bigoye yagize.

Yagize ati “COVID-19 yaraje tujya muri Guma mu Rugo, kandi habayeho kudakora, umuntu asohora atinjiza. Ubwo rero ikigega twarakimenye ko hari amafaranga agenewe abari bagizweho ingaruka na COVID-9, amafaranga barayaduhaye kandi ubona ko ubuzima bugenda bugaruka.”

Yakomeje ati “Inguzanyo nahawe yamvanye kure kandi ubona ko imbere yange ari heza. Mfite icyizere cyo kuzatera imbere.”

Umuyobozi wa BDF mu Karere ka Rwamagana, Tuyisenge Hilarie, yadutangarije ko muri aka Karere batangiranye miliyari eshanu (5, 000, 000, 000frw) zigenewe gufasha abacuruzi bagizweho ingaruka na Coronavirus kubona inguzanyo zibazahura.

Tuyisenge yavuze ko kugeza ubu BDF imaze gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Imirenge SACCO igera kuri 14 hagamijwe gufasha abanyamuryango bagizweho ingaruka ariko kuri ubu Imirenge SACCO itandatu ngo niyo imaze gufashwa.

Muri iyo Mirenge harimo uwa Nzige hatanzwe  miliyoni 12,5Frw ahabwa abantu 13, uwa Rubona, hatanzwe miliyoni 10Frw ku bantu 11, Umurenge wa Karenge na we watanzwemo miliyoni 10Frw ku bantu 10, muri Nyakariro hatanzwe miliyoni 25Frw ku bantu 25 ndetse na Gahengeri hatanzwe miliyoni imwe ihabwa umuntu umwe, kimwe no mu Murenge wa Musha hatanzwe miliyoni imwe, ku muntu umwe, ndetse no mu Murenge wa Fumbwe hatanzwe miliyoni 2Frw ku bantu babiri.

Amafaranga y’inguzanyo yose amaze guhabwa abikorera muri Rwamagana ni miliyoni 62frw (62, 000, 000frw) zavuye mu Kigega Nzahurabukungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Henry Kakosa yavuze ko Akarere kakoze ubukngurambaga bushishikariza abantu ikigega nzahura bukunguu

 

Icyo bisaba ngo umucuruzi ahabwe inkunga y’inguzanyo

Uyu muyobozi yavuze ko kugira ngo umuntu ahabwe iyi nguzanyo asabwa kuba ari umunyamuryango wa SACCO kandi afite konti ikora, ari umucuruzi afite ipatanti kandi agaragaza ko yishyura umusoro neza ndetse n’uko azakoresha inguzanyo.

Mu bindi ni uko aba afite umishinga ugaragaza uko ubucuruzi bwe bwagizweho ingaruka na Covid-19, agatanga ingwate,  akabona kubona inguzanyo izishyurwa ku nyungu ntoya ya 8%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry yabwiye UMUSEKE ko muri aka Karere ubwitabire bw’abagana Ikigega Nzahurabukungu bukiri hasi gusa ko bitavuze ko abantu bataramenya amakuru kuko hakozwe ubukangurambaga butandukanye.

Yagize ati “Amakuru barayafite uretse kuba tubitangaza nk’Akarere, BDF no ku rwego rw’Igihugu biratangazwa binyuze kuri radiyo na televiziyo.”

Yakomeje ati “Icya mbere cyaba kibitera ni uko abakoraga ubucuruzi bose batakozweho na COVID-19. Abandi basigaje duke baheraho, abandi bashobora kuba barakozweho ariko ntibatinyuke. Icyo twabakangurira rero amafaranga arahari ababikeneye bagane BDF.”

Muri rusange Ikigega Nzahurabukungu cyatangiranye amafaranga miliyari 100Frw kimwe cya kabiri cyayo ni ukuvuga miliyari 50Frw zagiye mu guhabwa amahoteli, ibigo by’ubucuruzi binini bigenerwa miliyari 30Frw, ibigo biciriritse bihabwa miliyari 15Frw na ho ibigo bito bisaranganya miliyari 1Frw.

Ikigo BDF cyagenewe miliyari 5Frw zo kwishingira ingwate ndetse na miliyari 2Frw zagenewe Imirenge SACCOs.

Umuyobozi wa BDF mu Karere ka Rwamagana Tuyisenge Hilarie yavuze ko Imirenge itandatu imaze gufashwa
Dusingizemungu Jean Batiste yishimira ko ubucuruzibwazhutse nyuma yo guhabwa inguzanyo yo mu kigega nzahura bukungu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

#Rwanda #MINECOFIN #Rwamagana #ERF