DIGP Namuhoranye yasabye Abapolisi bagiye muri Mozambique kumenya ko bambaye ibendera ry’u Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yaganirije Abapolisi b’u Rwanda barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique. Ni igikorwa cyabereye mu kigo cya Gisirikare giherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Kami. DIGP/Ops Namuhoranye yabwiye aba bapolisi ko bagiye […]