DIGP Namuhoranye yasabye Abapolisi bagiye muri Mozambique kumenya ko bambaye ibendera ry’u Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yaganirije Abapolisi b’u Rwanda barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique. Ni igikorwa cyabereye mu kigo cya Gisirikare giherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Kami.

Abapolisi 40 bahise bajya muri Mozambique

DIGP/Ops Namuhoranye yabwiye aba bapolisi ko bagiye mu Ntara iri mu Majyaruguru ya Mozambique yitwa Cabo Delgado, ikaba irimo abanzi bashaka kwigarurira Mozambique.

Yabagaragarije ko akazi bagiyemo kari mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gutabara ahari ikibazo cy’umutekano.

Yagize  ati “Kuva mu mwaka wa 2017 muri kiriya gihugu bafite ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’ibikorwa by’iterabwoba. Iriya Ntara ifite Uturere 17 ariko tubiri twibasiwe cyane n’umwanzi ahungabanya umutekano w’abaturage. Icyerekezo cy’u Rwanda ni ugutabara ahantu hari ikibazo cy’umutekano igihe badutabaje.”

Yakomeje asaba aba bapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga aho bari hose.

Ati “Muzabe abanyamwuga cyane nk’uko bisanzwe bibaranga, muzirikane ko mugiye mwambaye ibendera ry’u Rwanda. Muzirikane ko umwanzi aba atishimiye ibikorwa dukora, aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro hose bavayo bitwaye neza.”

Aba bapolisi bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Silas Karekezi, bazaba ari amatsinda abiri rimwe riba ahitwa i Mueda irindi riba ahitwa Afungi.

Abapolisi batangiye kujya muri Mozambique kuri uyu Gatanu aho hagiye 40 iki gikorwa kikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

DIGP/OPs Felix Namuhoranye aganiriza ba Offisiye b’Abapolisi bagiye muri Mozambique
Abapolisi bagiye muri Mozambique bari kumwe n’Abasirikare 1000 na bo bamwe bamaze kugenda
Abambere bafashe indege ku wa Gatanu bagiye ari 40
Abandi bapolisi bazagenda ku Cyumweru

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Mozambique #RNP #RDF