Abaturage babuze ibyangombwa mu Ntambara z’Abacengezi bagiye guhabwa ibindi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari abaturage barenga 800 bugiye guha ibyangombwa by’irangamimerere kuko ibyo bari bafite byatwikiwe mu cyahoze ari Komini Bulinga mu Ntambara y’Abacengezi. Hashize imyaka isaga 20 bamwe mu batuye Umurenge wa Mushishiro batagira ibyangombwa by’irangamimerere, byaba iby’amavuko, ishyingirwa cyangwa ibyo kuba ingaragu. Icyari Komini Bulinga ari naho Umurenge wa Mushishiro […]