Abaturage babuze ibyangombwa mu Ntambara z’Abacengezi bagiye guhabwa ibindi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari abaturage barenga 800 bugiye guha ibyangombwa by’irangamimerere kuko ibyo bari bafite byatwikiwe mu cyahoze ari Komini Bulinga mu Ntambara y’Abacengezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Musabwa Aimable avuga ko hari abatuye mu Tugari twometswe mu yindi Mirenge hataratanga ikirego mu Rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba.

Hashize imyaka isaga 20 bamwe mu batuye Umurenge wa Mushishiro batagira ibyangombwa by’irangamimerere, byaba iby’amavuko, ishyingirwa cyangwa ibyo kuba ingaragu.

Icyari Komini Bulinga ari naho Umurenge wa Mushishiro wubatse, bavuga ko usibye kuba Abacengezi barishe abantu, baje inshuro ebyiri batwika ibiro bya Komini bihiramo ibyangombwa byose abaturage bakenera bagiye gusezerana cyangwa gusaba inguzanyo muri Banki.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko iki cyemezo cyo guha ibyangombwa abaturage  cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, habanje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kayitare avuga ko iperereza ryasanze abarenga 800 bo mu Murenge wa Mushishiro bagomba kubihabwa. Yagize ati: ”Iyo myaka yose ishize batabona uburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko.”

Kayitare yavuze ko hari n’abari bamaze kurambirwa bashaka abandi bagore, n’abagabo.

Nyirabenda Joséphine avuga ko yashatse mu mwaka wa 1997 kuva icyo gihe bajyaga gusaba inguzanyo muri  Banki bakayibima kuko babatumaga icyo cyemezo ntibakibone.

Ati: ”Ndashima ko bongeye kuduha uburenganzira bwo guhabwa inyandiko z’irangamimerere kuko twari tumeze nk’ingaragu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Musabwa Aimable avuga ko iki kibazo cyagize ingaruka ku baturage benshi, kuko hari n’abari batangiye gucana inyuma bitwaza ko nta cyemezo kigaragaza ko bashakana byemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Cyakora avuga ko hari abari batuye mu Tugari twometswe mu yindi Mirenge ya Rugendabari na Kabacuzi bagomba gutanga ikirego kikaburanishirizwa mu Rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba kuko aho batuye ari mu ifasi y’urwo Rukiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yavuze ko ku ikubitiro ari abasaga 800 bagomba guhabwa ibyangombwa, abasigaye bazakurikiza amabwiriza Urukiko rusaba, kandi yijeje ko abasigaye basezeranye byemewe n’amategeko nta kabuza ko bazabibona kuko bisaba amakuru yimbitse.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Niyoyita Emile umwe mu batwikiwe dosiye zirebana n’inyandiko y’irangamimere avuga ko yashatse kugura inzu biranga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

#Rwanda #Muhanga #RPF