Ingo 300,000 zigiye kunganirwa kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba
Ku bufatanye bwa Guverinoma y’ u Rwanda na Banki y’Isi, hatangijwe umushinga wa nkunganire ku mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) ifatanyije na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG). Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka […]