Ingo 300,000 zigiye kunganirwa kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Ku bufatanye bwa Guverinoma y’ u Rwanda na Banki y’Isi, hatangijwe umushinga wa nkunganire ku  mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) ifatanyije na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG).

Ingo zizahabwa amashanyari y’imirasire ni iziri kure y’umuyoboro mugari

Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Twesigye James, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri REG, avuga ko uyu mushinga uzakorera mu Midugudu itagerwamo n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, hakurikijwe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (7) yo kugeza amashanyarazi kuri bose, hakaba hazifashishwa ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (solar home systems).

Twesigye avuga ko nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’Ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

Yagize ati: “Uyu mushinga ugamije gufasha abaremererwaga n’ikiguzi cy’umurasire. Hari igice cy’ikiguzi umushinga uzajya wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma na we asabwe kwishyura uruhare rwe rusigaye kandi ahitemo ubwoko bw’umurasire ashatse bitewe n’ubushobozi afite bwo kwishyura.”

Twesigye kandi avuga ko REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari na byo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

Ati: ”Turifuza ko buri muturage abona amashanyarazi, abadafite ubushobozi bakunganirwa ariko na bo bagacana. Nta muturage ukwiye kongera gucana agatadowa cyangwa ngo amurikishe igishirira kandi yahabwa amashanyarazi.”

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zisaga 62.3%, harimo izigera kuri 16.3% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

#Rwanda #REG #KagamePaul