Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakuweho hashyirwaho Komite y’agateganyo

Murenzi Abdallah wabaye igihe kirekire muri Rayon Sports ni we RGB yemeje ko ayobora Komiste y’agateganyo iyobora ikipe mu gihe cy’ameziatatu.

Ibi bije nyuma y’umwuka mubi n’ubwumvikane buke bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports.

Iyi Komite y’abantu batanu ikuriwe na Murenzi Abdallah, yungirijwe na Musabyimana Jean Baptiste, GAKWAYA Olivier, Akayezu Josee na Me Nubumwe Jean Bosco.

Iyi Komite yahawe amezi atatu yo kuvugurura amategeko agenga Rayon Sports, no gushyiraho umurongo wo kuyobora iyo kipe.

UMUSEKE.RW

Share This Article