Dr. Kalinda yatorewe gukomeza kuyobora Sena y’u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Senateri Kalinda François Xavier

Senateri Dr. François Xavier Kalinda yatorewe gukomeza kuyobora Sena y’u Rwanda, yizeza Perezida Kagame kutazaca ukuburi n’indahiro yarahiye.

Ni mu matora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiraga indahiro z’Abasenateri baherutse gutorwa no gushyirwaho.

Nyuma y’uko abo basenateri barahiriye inshingano zabo, bahise batora abazaba bayobora Biro yabo.

Abo barimo Perezida wa Sena n’Aba-Visi Perezida babiri barimo Ushinzwe Imari n’Abakozi ndetse n’Ushinzwe Amategeko no kugenzura Guverinoma.

Dr François Xavier Kalinda ni we watorewe gukomeza kuyobora Sena y’u Rwanda.

Dr François Xavier Kalinda yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y’ikirenga, PHD, mu by’amategeko y’ubucuruzi, yigiye mu gihugu cya Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri, yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Mu mirimo ye, yakunze kwigisha aho yavuze ko amaze imyaka 19 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Yize kandi mu ishuli rikuru rya ILPD, ishami rya Nyanza aho yigaga ibirebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko (DLP).

- Advertisement -

Ingingo ya 105 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda igena ko iyo Perezida wa Repubulika atagishoboye gukomeza inshingano ku mpamvu zitandukanye, byemejwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena.

Iyo na we ataboneka asimburwa na Perezida w’Umutwe w’Abadepite. Iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.

Mu ijambo rye Perezida wa Sena yashimiye Perezida Kagame kuba yarongeye kumugirira ikizere akaba umwe mu Basenateri bagize manda ya kane

Ati “Indahiro maze kugirira imbere yanyu sinzaca ukuburi na yo.”

Yijeje bagenzi be ubufatanye gukorera hamwe no kubahana, avuga ko azahyura imbere ubufatanye no kujya inama kugira ngo gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere ibashe kugera ku ntego zayo.

Senateri Mukabaramba Alvera ni we watorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi.

Mu gihe ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena n’Ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe Senateri Nyirahabimana Solina.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *