Gusenya FDLR mu byo Congo n’u Rwanda biri kuganirira i Luanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Intumwa z'u Rwanda n'iza Congo mu biganiro ku mushinga w'Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo

Minisitiri w’itumanaho wa DR Congo Patrick Muyaya yatangaje ko gusenya umutwe wa FDLR, ari imwe mu ngingo ebyiri igihugu cye n’u Rwanda birimo kuganiraho mu biganiro by’i Luanda muri Angola bigamije gushaka amahoro mu burasiraziba bwa DR Congo.

Muri Kanama uyu mwaka, Perezida João Lourenço wa Angola yahaye bagenzi be b’u Rwanda na DR Congo “umushinga wuzuye wageza ku mahoro arambye”, mu ruzinduko yagiyemo i Kigali n’i Kinshasa.

Icyo gihe ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko ibihugu byombi bizahurira muri Angola bigatangira kuganira kuri uwo mushinga. Hashize icyumweru ibiganiro byo ku rwego rwa ba minisitiri byaratangiye i Luanda.

Ku wa mbere nijoro tariki ya 8 Nzeri 2024,mu kiganiro n’ikinyamakuru France 24, Patrick Muyaya yavuze ko mu biganiro bya Luanda “byongeye gutangira”, “habayeho inama z’abaminisitiri, [kandi] uyu munsi habaye inama y’inzobere”.

Patrick Muyaya yatangaje ko hari kwigwa uko umutwe wa FDLR wasenyuka burundu.

Yongeraho ati “Turimo gukora ku bintu bibiri; ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z’u Rwanda ko zigomba kuhava.

Ndumva tariki 14 Nzeri (9) hazaba inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri izagerageza gusesengura raporo y’inzobere.”

Mu bihe bitandukanye Congo yakomeje gushyirwa u Rwanda mu majwi ko rwaba rufasha umutwe wa M23 muri Congo. Nyamara yaba uyu mutwe n’u Rwanda bakabyamaganira kure.

Africa Intelligence, ivuga ko ibiganiro bya Luanda “byateye intambwe ifatika”, gusa ko gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho bikirimo ikibazo.”

- Advertisement -

Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma y’inama yahuje abakuriye ubutasi, n’abakuru b’ingabo bo ku ruhande rw’u Rwanda na DR Congo hamwe n’intumwa za M23  ubu Luanda izongera ikakira ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Iki kinyamakuru kivuga ko abakuru b’ubutasi ku ruhande rwa DR Congo n’u Rwanda bahuriye i Rubavu mu mpera z’ukwezi gushize, bumvikana “ku kuvana ingabo z’u Rwanda muri DR Congo no gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali.”

Ku rwego rw’Abaminisitiri, abakuriye ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba wa DR Congo , ni bo mu kwezi gushize bahuriye i Luanda kuganira ku mushinga w’amahoro wa Perezida Lourenço nk’uko ibiro ntaramakuru Angop bya Angola byabitangaje.

Hakurikijwe ibivugwa na Muyaya na Africa Intelligence, Nduhungirehe na Kayikwamba bashobora kongera guhurira i Luanda mu mpera z’iki cyumweru “gusesengura raporo y’inzobere”.

Ku cyumweru, ihuriro Alliance Fleuve Congo rifite umutwe wa M23 ryashinje ingabo za leta kurenga ku gahenge zigatera ibice bituwe n’abasivile bigenzurwa na M23 muri teritwari ya Masisi.

Mu mpera z’ukwezi gushize uruhande rwa leta na rwo rwashinje inyeshyamba za M23 kurenga ku gahenge zigatera ibice bigenzurwa na leta ku ruhande rwa teritwari ya Rutshuru.

Intasi z’u Rwanda n’iza Congo zahuriye i Rubavu mu ibanga ryo hejuru

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *