Abatutsi bagiriwe nabi cyane muri Kicukiro yari ituyemo Perezida Habyarimana n’ibyegera bye – Ubushakashatsi

Akarere ka Kicukiro kamurikiye Abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye n’Itangazamakuru ibyavuye mu bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abari bahatuye ngo batotejwe kuva mu 1959 kugera mu myaka yegereye Jenoside ahanini urugo rwa Perezida Habyarimana Juvenal n’abo hejuru mu ishyaka n’Interahamwe bari batuye Kicukiro ngo byabigizemo uruhare.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ahari imibiri ya benshi mu biciro muri ETO Kicukiro

Ni ubushakashatsi bukubiyemo ubuhamya bw’abantu bari mu cyiciro cy’imyaka 50 y’ubukure barimo Abarokotse Jenoside, abayikoze bakemera icyaha, abarokoye abantu, abohoze ari Abayobozi ba Segiteri n’Abashakashatsi ku mateka ya Jenoside barimo na Tom Ndahiro.

Ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 16 Mata 2021 bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Prof. Mbonyinkebe Deogratias na Cyiza Frank bukubiye mu gitabo cya Paji 500 kigeze ku kigero cya 98% cyandikwa.

Cyiza Frank wabaye umuhuzabikorwa w’ubushakashatsi bwamaze umwaka bukorwa, avuga ko ubushakashatsi babuhereye ku mateka yo mu 1959 baganira n’abantu barenga 150 ku mateka ya Jenoside mu Karere ka Kicukiro.

Ubushakashatsi bw’iritsinda bugaragaza ko mbere ya 1959 Abanyarwanda bari batuye muri Kicukiro bari babanye neza gusa byahinduye isura mu Ugushyingo 1959 aho ubwicanyi bukabije n’urugomo byakorewe Abatutsi bari batuye mu Karere ka Kicukiro.

Prof. Mbonyinkebe yemeza ko urushyi rwakubiswe Dominique Mbonyumutwa waje kuba Perezida wa Repubulika ya Mbere, byagize ingaruka zikomeye ku Batutsi bituma bahungira mu mahanga, mu baturanyi babo abandi baricwa, amatungo yabo araribwa ndetse baranasenyerwa.

Muri ubu bushakashatsi hagarukwa ku kaga Abatutsi bo muri Kicukiro bahuye na ko kuva mu Gushyingo 1959 kugeza ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana wazanye agahenge ku itotezwa ry’Abatutsi katamaze kabiri.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Habyarimana akijya ku butegetsi ari bwo hatangiye politiki y’ivangura n’iringaniza ndetse Abatutsi batangira gushinjwa kwigomeka ku butegetsi.

Ngo ku bwa Habyarimana nta musirikare w’Umuhutu wari ufite uburenganzira bwo gushyingiranwa n’Umututsikazi.

- Advertisement -

Mu 1990 Abatutsi bari batuye muri Kicukiro baratotejwe ku buryo hakoreshejwe ivangura mu rubyiruko rwashinjwaga gukorana n’Inkotanyi.

Hakozwe umukwabu umusore wafatwaga afite inkovu mu bitugu byavugwaga ko yahetse imbunda, ufite inkovu ku maguru bikavugwa ko ari bote naho abiyanditse ku mubiri (Tatoos) bafatwaga bavugwaho kwishyiraho ibimenyetso Inkotanyi zihuriraho.

Hashakishijwe kandi abavuga Icyongereza, Igiswahili n’Ikigande bikavugwa ko abo ari Inyenzi. Ubushakashatsi bugaragaza ko abo bose bagiye bafatwa ntawuzi irengero ryabo.

Tariki ya 07 Ukwakira 1990, i Gahanga ngo bahambye umutumba bikitwa ko bahambye Gen Fred Gisa Rwigema.

Nyuma y’urupfu rw’umuyoboke w’Ishyaka rya CDR, Bucyana Martin wiciwe i Mbazi muri Huye ava iwabo i Cyangugu, Abatutsi muri Kicukiro baratotejwe cyane.

Muri ubu bushakashatsi Akarere ka Kicukiro gafite amateka yihariye kuko kari gatuyemo Abayobozi Bakuru muri Leta ya Habyarimana barimo na Perezida ubwe, Matayo Ngirumpatse wayoboraga MRND, Robert Kajuga wari ukuriye Interahamwe, Twahirwa Seraphin, Bikindi Simon, Bucyana Isaïe n’abandi bavugaga rikumvikana.

Umushakashatsi Prof Mbonyinkebe avuga ko mu bushakashatsi bakoze, baje kumenya ko abicanyi basabaga abicwaga kwicukurira ibyobo bajugunywamo.

Hari aho abicanyi ngo basabaga abagiye kwicwa kubanza gusomana mu rwego rwo gusezeranaho.

Ibigo n’Inganda byari bikomeye nka ETO Kicukiro, RWANDEX, OCIR-THE, Bralirwa, MAGERWA, Mironko Plastic n’ibindi bifatwa nka moteri y’amikoro yo gukora Jenoside mu Karere ka Kicukiro byari hariya, ndetse n’inganda zanaguyemo Abatutsi.

Prof Mbonyinkebe yavuze ko Kicukiro yiciwemo Abatutsi benshi kugeza ubu bataramenyekana umubare, bigizwemo uruhare n’abaturage, Interahamwe, Abajandarume, Abasirikare ndetse n’abari Abayobozi.

Mu basirikare bavugwamo harimo Col Bagosora Theoneste, Maj Aloys Ntabakuze, Lt Col Renzaho Tharcisse, Col Muberuka na Col Baransaritse baregwa kuba ari bo banogeje umugambi wo kwica Abatutsi bakoresheje abarindaga umukuru w’Igihugu n’Abasirikare babaga mu kigo cya Kanombe.

Prof. Mbonyinkebe avuga ko Abatutsi bishwe nabi i Rubirizi, hari icyobo cyatwikirwagamo inka zirwaye kugira ngo zitanduza izindi, muri Jenoside ngo cyatawemo abantu bazima Interahamwe zirabatwika zibanje kubasukaho acide.

Abenshi mu Batutsi biciwe muri Kicukiro nk’uko ubushakashatsi bubivuga, ngo ni abari bahungiye muri ETO Kicukiro (IPRC y’ubu), babanje kuzanwa kuri Sonatube, nyuma Lt Col Renzaho Tharcisse ategeka ko bajyanwa ku musozi wa Nyanza nk’ahantu hari hihishe ngo batwikirwe mu kimoteri bavangwe n’imyanda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abicanyi bakoze uko bashoboye kugira ngo basibanganye ibimenyetso, aho bahisemo gutwika imirambo, kubaka hejuru y’ibyobo byajugunywemo abishwe ndetse no kwanga kuvuga aho bajugunye abo bishe.

Urwibitso rwitwa urw’abanyepolitiki ruri ku musozi wa Rebero

 

Imibereho y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kicukiro

Cyiza Frank yerekanye ko mu  Karere ka Kicukiro hakigaragara ihungabana mu gihe cyo Kwibuka, inzu zishaje z’abarokotse zikenewe gusanwa.

Hari kandi ihungabana rishingiye ku kutamenya aho ababo bajugunywe bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro, kutabona akazi ibyo bigatuma bahora bifuza no guhora mu bukene.

Itsinda ryakoze ubushakashatsi risaba ko inshike zikeneye kwitabwaho, rigasaba Akarere gukomeza kubitaho.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA yashimye ubushakashatsi asaba ko hakorwa ubundi bwinshi kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi amenyekane yanditswe n’Abanyarwanda.

Yasabye ko muri Kicukiro bazagaragaza uburyo ubwicanyi bwahakorewe n’ibikoresho bidasanzwe byakoreshejwe kugira ngo ibimenyetso bitazazima.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko aya mateka azabikwa kugira ngo ibisekuru by’abazavuka bizamenye umwihariko w’ako Karere.

Solange Umutesi yagize ati “Ni amateka yacu tugomba kubika n’ibisekuru by’abazatuvukaho bikamenya amateka y’Akarere kacu, abana bacu bagomba kumenya ibyabereye aha kugira ngo batazigishwa ibindi bihabanye n’amateka twanyuzemo.”

Uyu muyobozi avuga ko kuba Kicukiro hari icumbi ry’Umukuru w’Igihugu biri mu byatumye Abatutsi bari bahatuye batotezwa bakanicwa ku rwego rwo hejuru muri Jenoside bigizwemo uruhare n’abamurindaga n’imitwe y’Interahamwe.

Solange Umutesi ku bibazo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagihura na byo, yavuze ko Leta y’Ubumwe yashyizeho umurongo mugari wo kubikemura by’umwihariko Akarere ka Kicukiro ngo gafite gahunda zihoraho zo gufasha Abarokotse kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bushimira Perezida Paul Kagame n’umuryango wa FPR-Inkotanyi bugaragaza ko hakomeza kwigishwa gahunda ya Ndumunyarwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko abarokotse Jenoside bacyugarijwe n’ihungabana n’ubukene

AMAFOTO@Twitter Kicukiro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Jenoside #NURC #Kicukiro