Amazi arenga inkombe za Tanganyika yafunze ibikorwa n’umuhanda i Bujumbura

Amazi y’ikiyaga cya Tanganyika mu Mujyi wa Bujumbura yarenze inkombe afunga umuhanda anangiza ibikorwa by’ubucuruzi ku ngengero zacyo.

Amazi yabaye menshi bitewe n’imvura igwa mu misozi ikikije Bujumbura

Ni amazi menshi ari kuzamuka ku buryo budasanzwe biturutse ku mihindagurikire y’ibihe n’imvura nyinshi igwa mu misozi ikikije umujyi wa Bujumbura.

Abafite ibikorwa byakira ba mukerarugendo n’abandi basohokera ku mucanga wa Tanganyika bari mu marira kuko amazi akomeje kwiyongera akagera aho bakorera.

Utubari n’inzu z’uburyamo zafunze imiryango n’ibyari bizirimo bimwe byangizwa n’amazi, ku buryo byateye igihombo abashoramari.

Umuhanda uva i Bujumbura ujya ahitwa mu Gatumba werekeza ku mupaka wa RD.Congo wafunzwe n’amazi, urujya n’uruza rurarahagaze hategerejwe ko ayo mazi agabanuka.

Regis Mpawenayo umuyobozi mukuru ushinzwe imihanda mu Burundi yatangaje ko bafashe icyemezo cyo gufunga umuhanda ujya mu Gatumba kugira ngo barinde impanuka, banabuze imodoka ziremereye kwangiza umuhanda.

Si ubwa mbere amazi ya Tanganyika yangije ibikorwa by’abaturage kuko ajya yuzura mu bihe by’imvura nyinshi agasenya ibikorwa by’ubucuruzi byasatiriye inkombe zayo ndetse igafunga umuhanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -
Tanganyika ni hamwe mu hakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro ibera ku mucanga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW