Gisagara/Gikore: Hitabazwa imbaraga z’abaturage kugira ngo Ambulance  igeze umurwayi kwa muganga

Amateme n’umuhanda bigana ku Kigo Nderabuzima cya Gikore byarangiritse, hitabajwe ingufu z’abaturage ngo bakure ambulance mu isayo.

Imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi uyu munsi, yananiwe kugenda kubera umuhanda mubi, hitabazwa abaturage

Abatuye mu Mudugudu wa Gikore, Akagari ka Sabusaro mu Murenge  wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bifuza ko amateme n’imahanda ava cyangwa ajya ku Kigo Nderabuzima cya Gikore, asanwa kuko  abangamiye cyane ingendo z’imodoka zirimo n’izitwara abarwayi kwa Muganga.

Aba baturage bavuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Mata 2021 ubwo imbangukiragutabara yari ijyanye umurwayi kwa Muganga yaheze mu isayo hitabazwa imbaraga zabo kugira ngo ikomeze urugendo.

Abatuye muri aka gace babwiye Umuseke ko hari amateme 4 n’umuhanda bimeze nabi, bakaba babikoresha umunsi ku munsi bajya ku Kigo Nderabuzima bakunze kwivurizaho.

Nzababanaho Jean Chrisosytome wo mu Mudugudu wa Gikore, avuga ko hari igihe imodoka zitwaye abarwayi zishaya bakababyutsa nijoro kugira ngo bazishayure, igikorwa avuga ko kitaborohera kuko gikunze kuba mu bihe by’imvura.

Yagize ati: ”Mu bihe by’itumba nk’ibi imodoka ishobora kuharara ikanahirirwa itegereje ko izuba riva kugira ngo ikomeze urugendo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uyu muturage usanzwe atwara moto, avuga ko hari ubwo bafata ingobyi isanzwe ya Kinyarwanda bakayishyiraho umurwayi cyangwa umubyeyi  uri ku nda.

- Advertisement -

Ati: ”Hari abarembera mu nzira kandi bari kuvurwa vuba bitewe n’iyangirika ry’amateme n’umuhanda bijya kwa Muganga i Gikore.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence avuga ko ibi bikorwa remezo birimo amateme n’umuhanda byangjjwe n’ibiza mu bihe bishize, ariko ko imirimo yo kubisana igiye gutangira muri iki Cyumweru dutangiye.

Gasengayire ati: ”Isoko ryo gukora uwo muhanda n’iteme ryarangije gutangwa, turizeza abaturage ko ikibazo bafite kigiye gukemuka.”

Cyakora hari abavuga ko iyangirika ry’umuhanda n’amateme bituma hari bamwe mu babyeyi basigaye babyarira mu ngo batinya kugenda n’amaguru cyangwa ngo batwarwe n’imodoka zishobora kurara mu nzira.

Mu minsi mike ishize ingabo z’Igihugu zikorera muri aka gace ku bufatanye n’abaturage baherutse gusana ikiraro gihuza Umurenge wa Kansi n’uwa Kigembe cyari cyangiritse bikabije, kuko byasabaga ko  abagikoresha bacyambuka ku bufindo.

Ambulance zikoresha uyu muhanda ziranyerera rimwe na rimwe abaturage bakabanza gukora umuganda ngo ibashe kuhava
Imodoka zitwaye abarwayi n’abagenzi zifite imbogamizi zo gukoresha aya mateme

MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Gisagara.