Guelleh arahabwa amahirwe yo gutsinda amatora muri Djibouti akazayobora manda ya 5

Muri Djibouti batangiye amatora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Ismail Omar Guelleh arashaka manda ya gatanu ndetse arahabwa amahirwe.

Perezida Ismail Omar Guelleh ari ku butegetsi kuva mu 1999

Hari indorerezi zo mu Bihugu by’Abarabu zikurikirana ayo matora, umwe mu bazigize witwa Mounir El Fassi yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko ibintu byose biri ku murongo.

Abantu bagera ku 200,000 biteguye gutanga amajwi yabo kugeza ubwo ibiro by’itora biba bifunze saa moya z’umugoroba (16:00GMT).

Perezida Ismail Omar Guelleh ayobora igihugu kuva mu myaka 22 ishize.

Umunyamakuru wa BBC, Mohamed Abdirahman uri muri Djibouti avuga ko abatavuga rumwe na Leta bivanye mu matora  bavuga ko azabamo ubujura.

Ismail Omar Guelleh arahabwa amahirwe menshi yo gutsindira manda ya gatanu.

Ahanganye n’umukandida umwe witwa Zakaria Ismael Farah yari umusirikare muto nyuma abivamo ajya mu bucuruzi.

Igihugu cya Djibouti gikora ku nyanda kiri ahagana mu ihembe rya Africa, ni kimwe mu gicumbikiye ibirindiro by’ingabo byinshi ku Isi, ndetse habayo ingabo za America n’iz’Ubushinwa.

Djibouti ituwe n’abaturage bakabakaba miliyoni imwe.

- Advertisement -

Abaturage bagera kuri 14% ba Djibouti babaho mu bukene bukabije nk’uko bigaragara muri raporo ya Banki y’Isi.

BBC

UMUSEKE.RW