Habura iminsi 4 ngo Tour du Rwanda 2021 itangire SKOL Ltd yivanye mu baterankunga

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Ltd bwashyize hanze itangazo rigenewe Abanyamakuru bumenyesha ko urwo ruganda rutakiri mu baterankunga ba Tour du Rwanda iteganyijwe mu kwezi gutaha.

SKOL yavuze ko COVID-19 yahinduye byinshi ku irushanwa

Uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL, rwari rumaze imyaka icyenda rutera inkunga ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) by’umwihariko muri Tour du Rwanda, muri shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Muri Tour du Rwanda  SKOL yatangaga Miliyoni 84.5 Frw, gusa kubera icyorezo cya Coronavirus n’ingamba zo kucyirinda zashyizweho SKOL yeruye ko yabaye itandukanye na FERWACY.

Itangazo SKOL Ltd irisohoye habura iminsi ine irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ngo ritangire.

Nkuko bigaragara mu Itangazo bageneye Abanyamakuru, Ubuyobozi bwa Skol Ltd bwavuze ko butazaba mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2021 kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye iri rushanwa ryimurwa rikavanwa mu kwezi kwa Gashyantare 2021 rigashyirwa muri Gicurasi 2021.

Yavuga ko Ferwacy na SKOL bagerageje kuganira ku masezerano bari bafitanye kugira ngo abe yanozwa mu bundi buryo bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyahinduye ibintu byinshi.

Nyuma y’amasaha menshi y’ibiganiro byahuje SKOL na Ferwacy, Ubuyobozi bw’uru ruganda bwafashe icyemezo cyo kutazatera inkunga iri rushanwa rya Tour du Rwanda kuko hari aho batabashije kumvikana.

Muri iri tangazo kandi, Ubuyobozi bwa Skol Ltd bwasoje buvuga ko bwifuriza amahirwe amahirwe masa ikipe zizaba zihagarariye u Rwanda, harimo n’iyo basanzwe batera inkunga ya Skol Cycling Academy (SACA).

Amakuru akavuga ko, Ubuyobozi bwa Skol Ltd bwifuzaga gutanga Miliyoni 4,7Frw muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, hanyuma Ferwacy yo ikababwira ko yagabanya byibura 20% ku yo batangaga.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW