Human Rights Watch yashinje Israel gukora ivangura n’iheza ‘Apartheid’ ku Banya-Palestine

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu Human Rights Watch (HRW) muri Raporo washyize hanze washinje Leta ya Israel gukorera Apartheid Abarabu b’Aabanya-Palestine batuye ku butaka bugenzurwa na yo.

Amakimbirane ya Israel na Palestine amaze igihe

Muri raporo nshya uyu muryango uvuga ko Israel yashyizeho gahunda yo gusumbisha Abayahudi Abarabu bakomoka muri Palestine kandi ikabakandamiza ku buryo bukomeye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yamaganye iyi raporo avuga ko ari ibinyoma bisa.

Ati “Ni umugambi w’igihe kirekire no gushyigikira campaign idafite ibimenyetso cyangwa ukuri.”

Amakimbirane y’Abanya-Israyeli n’Abanya-Palestine yatangiye mu mwaka wa 1948, igihe hashyirwagaho Leta ya Israel, mu kinyejana cya 19 icyo gihe Abayahudi batahukaga bava mu bihugu bitandukanye, abandi bakagenda birukanwa.

Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas yashimye iyi raporo asaba ibihugu n’imiryango Mpuzamahanga gukora bwangu bagafatira ibihano Leta ya Israel.

Yagize ati “Birihutirwa ko Umuryango Mpuzamahanga wabyinjiramo, ibihugu, imiryango n’ibigo bikomeye bagomba kurwanya irondaruhu n’ibyaha byibasira ikiremwamuntu.”

Israel ituwe na Miliyoni 9.3, Abarabu bangana na 20% byibura Miliyoni 2.5 z’abanya Palestine batuye muri West Bank ku butaka bugenzurwa na Israel mu gihe abagera ku bihumbi 350 batuye muri Yeruzalemu y’Iburasirazuba.

Mu gace ka Gaza gahoramo imirwano hagati ya Israel na Palestine hatuye Abanya-Palestine bagera kuri Miliyoni 1.9.

- Advertisement -

Israel ishinjwa n’imiryango Mpuzamahanga gutuza Abayahudi ku butaka bwa Palestine mu buryo butemewe n’amategeko ariko yo ibitera utwatsi ikavuga ko ari urwango yangwa mu ruhando Mpuzamahanga.

Muri iyi raporo nshya Human Rights Watch ivuga ko Israel itanga amategeko akandamiza Abarabu b’Abanya-Palestine ku buryo bakorerwa irondaruhu.

“Muri ibyo bice byose no mu buzima hafi ya bwose, amategeko ya Israel ashyira hejuru Abayahudi maze agakandamiza Abanya-Palestine”

“Amategeko, amabwiriza, ingamba bishyirwaho n’abayobozi ba Israel bizamura Abayahudi kugira ngo bagire imbaraga zo kuyobora haba muri Politiki, n’ibindi byose birimo n’ubutaka” nk’uko HRW ibivuga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Human Right Watch ikomeza ivuga ko muri ibyo bice hashyirwaho n’amategeko yo kugenzura ibyangombwa no kumenya abantu abo ari bo mu guhabwa serivisi runaka hagendewe ku ruhu rwabo rikaba ari ivangura rikorerwa Abanya-Palestine kandi kikaba ari icyaha cya APARTHEID kibasira inyoko muntu.

Apartheid n’ipolitiki y’ivanguramoko n’iheza yatangiye gukorwa na ba nyamucye b’Abazungu babikorera Abirabura bo muri Afurika y’Epfo mu mwaka 1948 kugeza mu 1991.

Human Rights Watch ivuga ko Apartheid muri iki gihe iri mu byaha bihanwa ku isi hisunzwe amategeko Mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Human Rights Watch, Kenneth Roth avuga ko Israel yirengagiza uburenganzira bw’ibanze bw’Abanya-Palestine nta rundi rwitwazo bazira ko bakomoka muri Palestine no kuba atari Abayahudi.

“Ayo mategeko ahereza Abayahudi kubaho mu buzima bw’ikirenga aho batuye hose agahohotera Abanya-Palestine, byasimbuye ko uburenganzira bw’undi aho burangirira ariho ubw’undi butangirira,” ni amagambo ya Kenneth Roth.

Human Rights Watch ivuga ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwa ICC akwiriye gukurikirana no gucira urubanza abantu bose bafite uruhare muri iyo Apartheid.

Mu kwezi gushize, Umushinjacyaha Mukuru wa ICC yafunguye dosiye iperereza ku byaha byabereye muri West Bank, Yeruzalemu y’Iburasirazuba no mu gace ka Gaza mu mwaka wa 2014 ku busabe bwa Palestine.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW