Kuri uyu wa kabiri habereye imurika ry’ibigo na za sosiyete zifite ibisubizo binyuranye mu bwikorezi budakoresha Lisansi cyangwa ibikomoka kuri peterori muri rusange.
Bamwe mu ba motari bavuga ko hari ibyiza byinshi mu gukoresha moto zikoresha amashanyarazi kurusha uko wakoresha moto ikoresha lisansi (essence).
Patrick Nsanzimana umwe mu bamotari yatangarije Umuseke ko Litiro ya essence ivamo 3000 frw y’inyungu ariko aguze bateri ya 900frw akuramo 5000 frw y’inyungu.
Ati “Urumva ugiye mu mibare moto ikoresha amashanyarazi niyo yunguka, kuko kumena amavuta ni 5000 frw buri Cyumweru, ni ukuvuga ngo ya 5000 frw wayaguramo ibarayi ugashyira abana.”
Bamwe mu bamotari bavuga ko babonye uburyo bwo kubona amafaranga na bo bahinduza moto zisanzwe bagakoresha moto zikoresha amashanyarazi.
Ronald Kabanda Rukotana umuyobozi w’ikigo Rwanda Electrical Ltd avuga ko umushinga bafite wa moto zikoresha amashanyarazi uzakomeza kwaguka.
Ati “Bitarenze mu kwa gatanu amasezerano dufitanye na UNDP yo guhindura moto 80 kuko twahereye kuri ebyiri zari zimaze umwaka dukora noneho ubu ngubu twinjiye mu mushinga wo guhindura izagiye mu muhanda zigakoreshwa n’abamotari umushinga ukaguka abashaka kuzigura bakatugana.”
Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’Rwanda, Dr. Egide Kalisa avuga ko kuzihindura zigakoresha amashanyarazi byaba ari igisubizo gikomeye ku bidukikije, ku buzima bw’abantu n’ubukungu.
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ati “Ufashe nka moto zose ziri i Kigali zikaba zikoreshwa n’amashanyarazi byagabanya hafi kg 70.000 z’imyuka ihumanya ikirere cyangwa iteza impinduka z’ibihe.”
Avuga ko kugabanya umwuka wanduye byibura ho 20% ari ikintu gikomeye cyane ku buryo bishobora kuzigama miliyoni 17 z’amadolari zakwifashisha ku bantu bajya kwa muganga kwivuza indwara z’ubuhumekero n’ibindi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bigera hafi ku 10 bitanga serivisi z’ubwikorezi bwifashisha moto, imodoka n’amagare byose bikoresha amashanyarazi, gusa na none hakenewe kongera imbaraga mu bikorwa remezo bifasha ibyo binyabiziga n’ibinyamitende ababikoresha bakabona amashanyarazi hose .
Umuyobozi wa Global Green Growth Institute ( GGGI) Okechuku Daniel Ogbonnaya yavuze Leta igomba gushishikariza abikorera bagashora imari mu bikorwa remezo, birimo nka stasiyo zo kongera amashanyarazi muri ibyo binyabiziga kuko icyo gihe byakwihutisha iyi gahunda kurushaho.
Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe kubunganga ibidukikije (REMA) Faustin Munyazikwiye yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose ariko rukagera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati “Mu gihe rero u Rwanda rwiyemeje ko tuzagabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% bitarenze 2030, kwakira no gutangiza gukoresha izi modoka bizaba kimwe mu bisubiza bizadufasha kugera kuri iyo ntumbero n’ibyo igihugu kiyemeje.”
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ibinyabiziga muri rusange byihariye 50% y’imyuka ihumanya ikirere cy’u Rwanda ndetse bisi na moto byihariye 34%.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW