Kamonyi: Ikiraro cya Bakokwe cyangijwe n’ibiza muri 2020 cyongeye gukoreshwa

Kiraro gihuza Umurenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi n’Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, cyongeye gukoreshwa, cyasenywe n’ibiza mu mvura nyinshi y’itumba yaguye umwaka ushize wa 2020.

Iki kiraro cyari kimaze igihe cyarangiritse cyane

Ni ikiraro kinyura ku mugezi wa Bakokwe cyorohereza ubuhahirane bw’abatuye Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi na Kiyumba mu Karere ka  Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Mandela Innocent yabwiye Umuseke ko usibye abanyamaguru, nta kinyabiziga cyanyuraga kuri uru rutindo kuko rwari rwarangiritse cyane.

Mandela avuga ko abatuye mu Murenge wa Kayenzi bambukaga bajya kurema isoko ry’amatungo riterana ku wa Kane wa buri Cyumweru.

Akavuga ko abo i Kiyumba na bo bambukaga iki kiraro baje kurangura inanasi mu isoko ryo   ku wa 5 aha i Kayenzi rirema buri Cyumweru.

Yagize ati: ”Nta kinyabiziga cyambukaga kijya cyangwa kiva hakurya no hakuno y’uyu mugezi wa Bakokwe.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, avuga ko bagize amahirwe yo kuba inkingi z’ibyuma zari zifashe imbaho bitarigeze bitwarwa n’amazi, ari na byo bahereyeho kugira ngo bagerekeho izindi mbaho nshya, akavuga ko hamwe n’umuganda w’abaturage babashije gukora uru rutindo  badategereje amafaranga Leta izatanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée avuga ko imbogamizi abatuye muri uyu Murenge basigaranye ari umuhanda ugana muri aka gace kuko udakoze neza.

Tuyizere yagize ati: ”Mu Karere kacu dufite imihanda 2 iri ku rwego rw’Igihugu, kandi uyu ugana kuri iki kiraro urimo, uzakorwa ari uko ingengo y’imali niboneka.”

Uyu Muyobozi yavuze ko umuhanda uva mu Mujyi wa Muhanga, ugana mu Murenge wa Kiyumba, watangiye gukorwa.

Tuyizere yongeyeho ko ikiraro cya Mukunguli gihuza Umurenge wa Mugina muri Kamonyi n’uwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, kirimo gukorerwa inyigo, akavuga ko kizatangira kubakwa mu buryo burambye muri uyu mwaka wa 2021.

Ikiraro cya Bakokwe cyuzuye gitwaye miliyoni hafi ebyeri, nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bubyemeza.

Cyari cyarangiritse cyane

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.