Kwibuka 27: Itangazamakuru ryasabwe kwitwararika mu biganiro n’ibitekerezo bibitambukaho

Muri ibi bihe Abanyarwanda n’isi muri rusange binjiye mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwasabye Abanyamakuru n’abakora umwuga w’itangazamakuru kwitwararika ku mvugo batambutsa ndetse no kugenzura ibitekerezo bitangwa ku nkuru zabo.

Ni ibihe byo Kwibuka bidasanzwe birimo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira abatuye isi muri rusange, muri ibi bihe imbuga nkoranyambaga zirakataje mu kwigarurira imitima ya benshi biganjemo urubyiruko cyane yaba Facebook, Instagram, Twitter na Watsap n’imbuga zinyuzwaho ibitekerezo byinshi bikagera kure mu gihe cyihuse.

Mu rwego rwo gukomeza gutambutsa ubutumwa bwiza kandi busana imitima, Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura mu Rwanda rwasohoye itangazo risaba Abanyamakuru n’abakora umwuga w’itangazamakuru kugenzura ibyo batangaza muri ibi bihe byo Kwibuka ndetse no gukoresha imvugo ziboneye no kugenzura ibitekerezo bitangwa ku nkuru n’ubutumwa batambukije.

Itangazo uru rwego ruyobowe na Cleophas Barore rwashyize hanze rwifatanyije n’Abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi Bishwe muri Mata 1994.

Uru rwego rwibukije Abanyamakuru n’abakora umwuga w’Itangazamakuru kwitwararika muri ibi bihe bidasanzwe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko basanzwe babikora bakoresha inyito zikwiye zabugenewe utazizi akabaza bagenzi be cyangwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

RMC yakomeje isaba Abanyamakuru gukumira icyo ari cyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku gupfobya no guhakana Jenoside ndetse no kwirinda kuba umuyoboro w’abakora ibikorwa nk’ibyo.

Yasabye kandi by’umwihariko Ibinyamakuru bikorera kuri murandasi (Internet) n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo gusakaza amakuru kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo z’urwango, amacakubiri n’izikomeretsa.

Uru rwego kandi rwasabye inzego zifite mu nshingano gahunda yo gutegura ibikorwa byo Kwibuka korohereza Itangazamakuru kubona amakuru muri ibi bihe byo Kwibuka.

Itangazamakuru ni umuyoboro ukomeye ushobora kubaka cyangwa ugasenya sosiyete kuko rivuga rikumvikana muri rubanda rinyuze muri Radiyo, Televiziyo mu binyamakuru byandika n’ubundi buryo bwo gutambutsa inkuru ariyo mpamvu risabwa kwitwararika muri ibi bihe byo Kwibuka Abacu bazize uko bavutse.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW