Kwibuka 27: Nyamagabe hashyinguwe imibiri 61 y’abatutsi yakuwe ahantu hanyuranye

webmaster webmaster

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha, mu gice kizwi nk’Ubunyambiriri kuri uyu wa Gatatu bibutse haba n’igikorwa cyo gushyingura imibiri 61 yabonetse i Kaduha.

Hashyinguwe uyumunsi Imibiri 61 yabonetse aha i Kaduha

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure mu ijambo riha ikaze abaje kwibuka no gushyingura imibiri 61 yabonetse yavuze ko i Kaduha habaye Jenoside yari ifite ubukana bukomeye cyane.

Ati “Ibi mvuga bigaragazwa n’imibare y’abashyinguye aha barenga ibihumbi 47 bishwe bazira ubwoko bwabo.”

Uwamahoro avuga ko biteye isoni n’ikimwaro kubona nyuma y’imyaka 27 hakiboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside bigaragara ko abaturage bagihisha amakuru.

Fidel RWAMUHIZI  wasobonuye amateka yo mu Bunyambiriri mbere ya Jenoside no muri Jenoside yavuze ukuntu Abatutsi batangiye gutotezwa kuva mu 1963 kubera ubutegetsi bwariho.

Yavuze ko 1965 yagiye kwaka ibyangombwa byo gutangira ishuri akabyimwa kubera gusa ko ari Umututsi akaza kubyakirwa n’umuturanyi wari inshuti ya se bataramwica.

Yakomeje avuga ko nubwo abacitse ku icumu iyo batanga ubuhamya basoza bashimira Inkotanyi kuko zabarokoye ko ariko n’abakoraga Jenoside bakwiye gushimira Inkotanyi kuko zafashe igihugu ko iyo zitinda bari gusubiranamo.

Ati “Inkotanyi iyo ziza kwihorera bitewe n’uko ibintu byari byifashe icyo gihe nta muntu wari gusigara.”

Fidel RWAMUHIZI yashimiye bamwe mu Bapadiri bahishe Abatutsi muri 1963 nka Padri Janssens i Kaduha na Padiri Stany de Jamblinne uri mu zabukuru akaba yararokoye benshi ku  Cyanika.

- Advertisement -

Yagaye uwitwa Padri Robert Nyandwi avuga ko yafatanyije n’Interahamwe, kimwe n’abandi Bapadiri batereranye Abatutsi bakicwa.

Fidel RWAMUHIZI yagaye abantu bubakiye umusarani ku mibiri 48 yari mu cyobo kandi byakozwe vuba.

Ati “Ni agashinyaguro kubona abantu babubakiraho hagakoreshwa kandi bazi ko harimo abantu, turasaba inzego kubakurikirana kugira ngo baryozwe icyo gikorwa kibi cy’ubushinyaguzi cyakozwe na bo.”

Yasezeranyije Ingabo z’Igihugu ko ba bana bavanye mu mibyuko y’amasaka bakuze na bo barimo ingabo zizagera ikirenge mu cyabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari Umushyitsi Mukuru yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw’umutima wo gutanga imbabazi ubu bakaba babanye neza n’ababiciye.

Guverineri Kayitesi Alice avuga ko kuri iyi nshuro ya 27 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace k’Ubunymbiriri hakigaragara abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ko ariko kubarwanya na byo bikomeje.

Uyu muyobozi yavuze ko Abanyarwanda babanye neza bazi aho bavuye ko kubatanya byagorana.

Guverineri Alice Kayitesi yashimiye ingabo za PFR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside  mu bwitange bwinshi zari zifite n’umutima w’ubumuntu.

Imibiri yashyinguwe yakuwe mu bice bitandukanye bigize Umurenge wa Kaduha. Muri GS Kaduha A hakuwe imibiri 48 bakurwa mu rukuta rw’amashuri, mu cyobo cya WC abanyeshuri bakoreshaga.

Imibiri 5 yakuwe mu kigo cy’amashuri cya GS Kaduha, imibiri 4 yakuwe ahitwa i Mugote mu mirima y’abaturage, imibiri 2 yakuwe ahitwa i Runyinya mu murima w’umuturage, umubiri umwe wakuwe ahitwa i Joma undi mubiri umwe ukurwa mu Murenge wa Mugano.

Urwibutso rwa Kaduha rusanzwe rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 47.

Icyahoze ari Gikongooro ubu ni mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 amatariki ya 21 na 23 Mata 1994 ku barokotse, bavuga ko batazazibagirwa mu buzima, kuri bo ni imperuka ku Batutsi bahigwaga.

Bamwe mu bagize uruhare mu itsemba ry’Abatutsi i Kaduha no mu bindi bice bigeze Ubunyambiriri harimo Col. Simba Aloys ndetse n’uwari Perefe wa Gikongoro Bukibaruta  Laurent.

RWAMUHIZI Fidel wavuze mu izina ry’abacitse ku icumu aha i Kaduha
Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Claude Tembo aha icyubahiro imibiri y’Abatutsi biciwe i Kaduha
KAYITESI Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ni we wari umushyitsi mukuru
UWAMAHORO Bonaventure Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe
Uru Rwibutso rwa Kaduha rishyinguwemo imibiri irenga ibihimbi 47
Brig. Gen Murenzi Evarste Umuyobozi wungirije wa Task Force Division ikorera mu Karere ka Nyamagabe
Hashyinguwe uyumunsi Imibiri 61 yabonetse aha I Kaduha

AMAFOTO@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW