Kwibuka27: Amadini ntiyari afite imbaraga zo guhagarika politiki y’Abahezanguni – Past. Rutayisire

*Mufti w’u Rwanda Salim Hitimana avuga ko nta Sheikh cyangwa Imam w’Umusigiti wakoze Jenoside
*Mufti avuga ko amadini yabaye igikoresho cya Leta, ayishyigikira mu bikorwa bidafitiye akamaro abaturage

Pastor Antoine Rutayisire avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi (kuva mu 1990-1994) amadini yagerageje kwigisha kubabarira na we ubwe ngo yagiye mu biterane ariko ngo imbaraga z’amadini icyo gihe ntizari guhindura Politike y’abahezangini yariho, mu kiganiro yari kumwe n’abandi Banyamadini cyatambutse kuri Isango Star, bemeza ko amadini afite uruhare mu kunga Abanyarwanda.

Past. Rutayisire avuga ko amadini mu Rwanda yavutse ariko aganzwa na politiki

Ikiganiro cyabaye tariki 10 Mata 2021, cyatumiwemo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, Pastor Antoine Rutayisire wa EAR na Pastor Emmanuel Murangira wa Omega Church cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’amadini mu kunga Abanyarwanda”.

Pastor Rutayisire yavuze ko Amadini avuka yamizwe na Politiki, ndetse ngo n’abajyanama ba Leta bari abanyamadini. Avuga ko muri iyo myaka ya za 1960 Amadini atagize imbaraga zo kwamagana politiki mbi ya Kayibanda na PARMEHUTU (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu).

Avuga ko abantu benshi bakunda kwitiranya ibintu byo mu 1990-1994 n’ibya mbere yaho, kuko ngo benshi babivuga batari mu gihugu, bakabivuga bifashishije inyandiko zanditswe, akavuga ko muri kiriya gihe (1990-1994) Abanyamadini bariho bateguye ibikorwa bitandukanye byo gushishikariza Abanyarwanda kwiyunga no gukundana. We n’itsinda bari kumwe bagiye ku Gisenyi.

Ati “Kiriya gihe cyari igihe kigoye, cyo kuvuga ngo niba utajyana natwe uri umwanzi wacu. Hari Ababikira, Abapadiri ndetse hari Sindambiwe wayoboraga Kinyamateka bagiye bazamura ijwi bakavuga ngo ariko ibintu biri gukorwa mu gihugu ni akarengane, hari n’abandi bagiye bavuga ariko umuntu wese wazamuye iwji icyo gihe bamukubise inkota.”

Hari igihe uzamura ijwi bakakwibutsa ko wowe nta mbaraga ufite zo kuzamura ijwi, jye mvuga ko hagati ya 1990-1994 uretse guhendahenda no kubyinirira, abanyamadini ntambaraga bari bafite.”

Muri kiriya gihe ngo Past. Rutayisire yari mu myaka 30, we n’abandi ngo bumvaga bahindura isi, bajya gutanga ubuhamya babwira abantu kuba bakubaka u Rwanda. Icyo gihe ngo yabwiye abantu ko se yishwe n’Abahutu ariko nta Muhutu yanga nubwo.

Past. Rutayisire yavuze ko akivuga iryo jambo ritamuguye neza, kuko bahise bamusaba gusubira aho yavuye bamutegera imodoka asubira i Kigali.

- Advertisement -

Avuga ko ubwo buhamya yabuvuze muri 1992.

Antoine Rutayisire avuga ko intege nke z’abanyamadini ari uko nta mbaraga bagira zo kurwanya ikibi ngo bafate imbunda, akemeza ko muri kiriya gihe hari nka Musenyeri wa Kabgayi wanditse inyandiko zinenga ibyo Leta yakoraga.

Yagize ati “Abantu benshi bazi ko amadini yakomerega amashyi Leta ariko hari Abanyamadini bazize kurengera abayoboke babo, hari Abapadiri bishwe nubwo ari bake iyo habaye akaga Intwari ntizibura kandi ziba ari nke.”

 

Gucira amateka urubanza, Past. Rutayisire avuga ko hari abavuga ibyo basomye batabayemo

Pastor Emmanuel Murangira wo muri Omega Church yabajije ikibazo cy’abantu bahungiye mu nsengero bakahagwa, avuga ko bahahungiye bitavuga ko bashobora kuhakirira ahubwo ngo niho honyine bari bafite kuko bahungaga abaturanyi babo babicaga.

Avuga ko nubwo bimeze gutyo ariko hari abahahungiye kandi bararokoka ndetse bamwe mu Bihayimana biyemeje kubarinda bahasiga ubuzima.

Past. Antoine Rutayisire amwuzuza, avuga ko abakiri bato bakunda kuvuga bacira urubanza amateka basomye ariko batabayemo. Avuga ko mu 1994 hari abo yumvise bavuga ngo uyu musirikare yari kurokora umuntu, ariko akavuga ko abantu bavuga ibyo batazi.

Ati “Umusirikare w’Umu-Lieutenant yaje kurokora umuryango we, bari batuye mu Gitega, ageze ku Gitega Interahamwe zamukuye mu modoka ziramwica n’abantu be kandi yari afite imodoka, afite n’imbunda. Bikubwira ngo kiriya gihe bari batanze gasopo ngo umuntu wese ugerageza kurokora Umutusi n’iyo yaba nde, ubigerageza arapfa. Uretse ibiharamagara, nta muntu n’umwe wari kugukiza, uretse kukurengera, yenda akaguhisha bamugusanga akagutanga cyangwa akemera mugapfana, nimujya guca imanza mujye mu bishyira mu nzira nyayo.”

Rutayisire avuga ko biba byiza kuvuga amateka abantu badafata uruhande bahengamiramo.

Avuga ko Misiyoni impamvu Abatutsi bazihungiyemo ari uko zari iz’Abihayimana kandi mu myaka ya mbere bazibayemo. Ikindi ni uko abantu bahunze imvura yari nyinshi mu 1994, akavuga ko icyo gihe Leta yongeye gushishikariza abantu kuva aho bari bihishe babasaba kujya muri Kiliziya kuko bari bazi ko kwica umuntu wahunze byoroshye.

Past. Rutayisire avuga ko byari bigoye ko Padiri atinyuka imipanga, imbunda na grenade Interahamwe zabaga zifite ngo akize abantu, nubwo hari bamwe bagerageje guhisha abantu birabahira.

Ati “Icyo gihe hari Abapadiri babashije kurokora abantu, hari nka Padiri Bosco w’i Mukarange yarahagaze aravuga ati ‘ntimunyicira abantu.’. Baramwishe na bo nyuma barabica. Hari n’abandi byagenze gutyo, hari n’abahishe abantu birabahira, ndagira ngo turebe tujye tugaya abakoze nabi, abakoze neza turebe ibyo twabigiraho.”

Kuri we avuga ko gupfa k’u Rwanda bisa n’umubiri wari wapfushije umutwe, upfusha ingabo n’Abapolisi bo kurinda abaturage, akavuga ko nyuma ya 1994 haje Leta nshya, amadini mashya n’umurongo mushya bikurikiza.

Mufti w’u Rwanda yabajijwe niba hari umusigiti waguyemo Abatutsi mu 1994 cyangwa se niba hari umusigiti warokokeyemo Abatutsi.

Salim Hitimana yavuze ko mu 1992 ubuyobozi bwa Islam bwasabye abayoboke bayo kutajya mu nzego z’ubuyobozi zariho kuko imiyoborere ya Leta icyo gihe itarihuye n’imirongo ya Islam.

Yavuze ko abasabwe kutajya mu buyobozi bwariho ubwo butumwa babuhawe n’abayobozi b’idini. Avuga ko icyo gihe Abayisiramu bari 2% ugereranyije n’abayoboke andi madini yari afite.

Mufti avuga Abaslamu babonye abantu bicwaga muri Bicumbi bajya kubabohoza babashyira mu Musigiti w’ahitwa i Mabare.

Ati “Icyo gihe babashije kurokora Abatutsi 1 200 ariko Imam w’uwo Musigiti yaguye muri iyo mirwano.”

Mufti Salim avuga ko inyandiko zose zirari zijyanye na biriya avuga.

Mufti w’u Rwanda yabajijwe uko babona Abasilamu bijanditse mu bikorwa bya Jenoside,  uko babifata ku rwego rw’idini, asubiza ko nta Sheihk cyangwa Imam wijanditse muri Jenoside, cyakora ko hari nka babiri bafunzwe bazira gukora Jenoside mubarenga 1000.

Mufti Salim yavuze ko Ngeze Hassan, Karekezi Amuri, na Mwamini Nyirandegera Islam ibafata nk’abayoboke basanzwe kuko nta murimo n’umwe bari bafite ku rwego rw’idini.

Pastor Emmanuel Murangira wo muri Omega Church yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amadini yari afite umukoro ukomeye wo kongera kunga Abanyarwanda.

Uyu Pasiteri avuga ko kurenga ikiraro cy’ubumwe n’ubwiyunge bitoroshye, ariko ko kwiyunga byo bishoboka cyane.

Pastor Murangira Emmanuel yavuze ko iyo habura iminsi mike ngo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitangire, muri Omega Church bategura amasengesho y’isanamitima kugira ngo abantu barusheho gukira ihungabana ndetse ayo masengesho ngo aba agamije gufasha umuntu wahungabanye, ariko ahanini bakifatanya n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amafoto@Media Isango Star

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW